Kuri uyu munsi tariki ya 22 Ugushyingo 2022 Inama nkuru y’igihugu v’abantu bafite ubumuga mu Rwanda bari kumwe n’abafatanyabikorwa bayo basuye ikigo cya Saint Filippo Smaldone kugira ngo barebe uburyo batanga uburezi budaheza.


Kuri uyu munsi hakaba hanatangijwe icyumweru cyahariwe abafite ubumuga gihugu hose ahazasurwa ibikorwa bitandukanye, bizasozwa hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga mu Rwanda wizihizwa tariki ya 3 Ukuboza buri mwaka.
Insanganyamatsiko yatanzwe n’umuryango w’abibumbye ikaba igira iti “Twishakemo ibisubizo bigamije impinduka mu iterambere ridaheza”.Uyu munsi mpuzamahanga ukaba uzizihirizwa mu Karere ka Gicumbi.
Umuyobozi wa Saint Filippo Smaldone Soeur Marie Jeanne Uwayisaba yatangiye avuga ko mu kigo cyabo batanga uburezi budaheza bafite abanyeshuri 457 harimo amashuri y’inshuke 43,Amashuri abanza 33, Icyiciro rusange 66,ishuri ry’imyuga(TVT) 17.

Agira ati “Twashyizeho ishuri ry’imyuga kuko iyo umwana arangije amashuri y’icyiciro rusange ntabashe gukomeza kuko ari abana badafite ubushobozi twahisemo gushyiraho iryo shuri kugira ngo abana bakomeze kwiga umwuga ubu badodera abana biga muri iki kigo”.
Yakomeje avuga ko mu burezi budaheza bafite abana badafite ubumuga bazamukana n’abafite ubumuga kandi bafashanya kuko bigira hamwe bityo bigatuma nabo badafite ubumuga bakura bazi ururimi rw’amarenga bityo bagafashanya.

Ubu muri iki kigo hari abarimu 23 bahembwa na Leta hamwe n’abandi barimu 15 bahembwa n’ikigo harimo n’abakorerabushake b’ababikira batanga ubumenyi muri iki kigo, gicumbikira abana b’abakobwa n’abahungu biga bahaba.
Umwarimu Dushimimana Yves umwe mubize muri Saint Filippo Smaldone ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga yaraharangije ahabwa akazi akaba yigisha mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza.

Agira ati “Ndi umwe mubatangiriye muri iki kigo cy’amashuri nkaba naraharangije mpita mpabwa akazi aho nanjye ntanga ubumenyi navanye hano, ntabwo ari njyewe gusa kuko n’abatekera abana hano bize hano bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga ndetse n’abakora amasuku”.
Yakomeje avuga ko kwigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bigoye kuko hari amagambo ataboneka mu ndimi z’amarenga, ariko turashimira ubuyobozi kuko baradufasha cyane.
Nibaho Emmanuel Perezida wa komite y’ababyeyi barerera muri Saint Fillipo Smaldone ufite umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nashimye kuzana umwana wanjye hano kuko aba babikira batanga uburere n’ubumenyi ku bana bacu.

Agira ati “Ubusanzwe iki kigo gitangira mu 1992 cyakiraga abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ariko ababyeyi bafite abana badafite ubumuga bashimye imyigishirize y’iki kigo bityo basaba ko abana babo nabo bakwigana n’abandi, kuko umwaka ushize abana biga amashuri abanza batsinze neza usibye umwana umwe”.
Yakomeje asaba ubuyobozi bw’Igihugu ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri nkuko iri shuri rifite uburezi budaheza kandi abiga mu mashuri y’isumbuye bakaba bagarukira mu cyiciro rusange.
Muri iki kigo kigisha imyuga hakaba hari ishami rimwe, twifuza ko bibaye ngombwa muri iki kigo bashyiramo andi mashami y’imyuga, kuko abana bumva ntibavuge bafite byinshi babasha gukora muri ayo mashami y’imyuga kuko byabagirira akamaro mu gihe baba basoje amasomo yabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD ) Ndayisaba Emmanuel yashimye iki kigo uburyo gitanga uburezi budaheza, kandi abana bose bakaba bigana bakazamukana mu mashuri.

Agira ati “Nyuma yo gusura iki kigo twasanze gifite umwihariko wo gutanga uburezi ku bana bose budaheza kandi bakazamukana guhera mu mashuri y’inshuke kugeza mu mashuri yisumbuye nubwo bafite icyiciro rusange, yababwiye ko inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga yamaze kurangira izashyirwa hanze vuba”.
Yakomeje asezeranya Saint Filippo Smaldone ko agiye kubakorera ubuvugizi mu nzego zitandukanye kugira ngo bongeremo andi mashami y’imyuga,akaba yashimye ibikoresho bakoresha kugira ngo bamenye ikigero umwana arimo cy’ubumuga afite mu kutumva.
Mu ishuri rya kaminuza rya Rukara ryigisha uburezi budaheza ndetse n’uburezi bwihariye, turasaba ko hashyirwamo andi mashami yihariye agendanye n’ubumuga bwihariye tubona budafite abatanga ayo masomo, twizera ko rizaduha abarimu bazaza kwigisha muri ibi bigo by’abana bafite ubumuga ritanga uburezi budaheza
@Rebero.co.rw