Luanda: Habereye inama yiga ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta yitabiriye inama y’ibihugu by’akarere yiga ku kibazo cy’umutekano muke n’intambara yongeye kubura mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo. 

Ni inama irimo kubera i Luanda muri Angola.

Ni inama yatumiwemo ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi buyoboye Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba muri iki gihe, u Rwanda ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.

Ibiro bya Perezidansi y’u Burundi bibinyujije ku rukuta rwabyo rwa Twitter byatangaje ko iyi nama irimo kubera mu muhezo.

Ni inama yitabiriwe na Perezida Joao Lorenço nk’umuhuza, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Perezida Antoine Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda Dr. Vincent Biruta uhagarariye u Rwanda.

Uwahoze ari Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta nawe yitabiriye iyi nama nk’umuhuza ku rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba hagati ya leta ya DRC n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya.

Iyi nama ibaye nyuma y’aho intambara yongeye kuburara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y’ingabo z’icyo gihugu, FARDC, ndetse n’umutwe wa M23.

@REBERO.CORW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *