Botswana yatsinze Mali bitayigoye Saint Helene nayo itsinda Lesotho

Uyu munsi hakinwaga imikino y’umunsi wa gatanu yo gushaka tike y’igikombe cy’isi mu itsinda rya mbere (Groupe A), ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers

Botswana yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Mali, ni umikino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga.

Muri uyu mukino Botswana niyo yatsinze toss,guhitamo gutangira batera udupira ibizwi nka Bowling cyangwa gutangira bakubita udupira ibizwi nka Batting,maze bahitamo gutangira ba Bowling arinako bashaka uko babuza Mali gushyiraho amanota menshi,

Mali yo yatangiye ikubita udupira (Batting),maze igice cya mbere cyirangira ishyizeho amanota 37 gusa kuko abakinnyi bose ba Mali basohowe n’ikipe ya Botswana (all out Wickets),bakaba bari bamaze gukina overs 11.

Botswana ntiyigeze igorwa n’uyu mukino,kuko muri overs 5 n’udupira 2 bari bamaze gushyiraho amanota 38,bityo baba bakuyeho agahigo kari kashyizweho n’ikipe y’igihugu ya Mali.

Uyu mukino kuko watangiye utinze,kuko habanje kubaho ibikorwa byogutunganya ikibuga kubera imvura nyinshi yaraye iguye,byatumye hakinwa overs 13.

Lesotho na Sainte Helena bakiniraga muri IPRC Kigali umukino nawo watangiye mu gitondo
Muri uyu mukino Sainte Helena yatsinze Lesotho kucyinyuranyo cy’amanota 45, n’inyuma yaho Sainte Helena yari yashyizeho amanota 125,maze Lesotho ikananirwa gukuraho icyo cyinyuranyo kuko Sainte Helena yasohoye abakinnyi bose ba Lesotho (all out Wickets) imaze gushyiraho amanota 87 gusa.

Mu gihe Mali na Sainte Helena bakinnye kw’isaha13:45 iyi mikino yaberaye muri IPRC Kigali. Uyu mukino nawo hakinwe overs 15 gusa.

Imikino yagombaga kuba ku gicamunsi harimo uwagombaga guhuza Mali na Sainte Helena,n’uwagombaga guhuza Malawi na Seychelles,ntiyabashije kuba kubera imvura nyinshi yaguye.

Kuri uyu munsi akaba ari ikiruhuko ku makipe yose, imikino ikazagaruka kuwa kane hakinwa umunsi wa gatandatu.

Malawi ikazakina na Sainte Helena mu gitondo,naho Botswana ikine na Kenya nyuma ya sasita iyi mikino ikazabera kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikazakina imikino 2 ikazayikinira muri IPRC Kigali,ikazakina na Seychelles na Mali.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *