U Rwanda nyuma yo gutsindwa na Kenya rwihereranye Malawi

Imikino y’umunsi wa kane yo gushaka ticket y’igikombe cy’isi mu’itsinda rya mbere (Groupe A), ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers isize u Rwanda rwongereye amahirwe yokwerekeza mu cyiciro gikurikira,nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Malawi,Imwe mu makipe yahabwaga amahirwe muri iri rushanwa.

Ni umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga,muri uyu mukino u Rwanda nirwo rwatsinze toss,guhitamo kubanza gukubita udupira ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling,maze bahitamo gutangira ru battinga.

Igice cya mbere cyikaba cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 159 muri Overs 20,Malawi ikaba yarimaze gusohora abakinnyi bose b’u Rwanda (All out wickets)

Malawi yasabwaga amanota 160 kugira ngo itsinde uyu mukino ntibyigeze biyorohera kuko abasoreb b’u Rwanda barinze amanota bari bashyizeho ndetse banasohora abakinnyi ngenderwaho ba Malawi hakirikare cyane byanatumye u Rwanda rukomeza kuyobora uyu mukino.

Uyu mukino ntiwigeze urangira kuko hahise hagwa imvura, Malawi ikaba yari imaze gushyiraho amanota 97 gusa ndetse abasore b’u Rwanda bakaba bari bamaze gusohora abakinnyi 8 ba Malawi.

Malawi ikaba yari imaze gukina overs 16 n’udupira 5,bisobanuye ko bari basigaje gukina overs 3 n’agapira 1.

Haje kwiyambazwa DL Method (Duckworth Lewis Method) ikoreshwa iyo habaye impamvu ituma umukino uhagarara utarangiye, ariko bakagendera ku manota na Wickets buri kipe yashyizeho,

Hakaba hemejwe ko u Rwanda rwatsinze ku cyinyuranyo cy’amanota 41.

Muwundi wari wabere kuri stade ya gahanga ikipe y’igihugu ya Malawi ikaba yari yatsinze ikipe y’igihugu ya Mali kucyinyuranyo cyamanota 74, umukino wari wabaye mu gitondo’

Mu mikino yabereye muri IPRC Kigali mu gitondo ikipe y’igihugu ya Kenya yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Lesotho,umukino urangira Kenya itsinze kucyinyuranyo cyamanota 167,kuko yasohoye abakinnyi bose ba Lesotho (All out Wickets) batabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Kenya.
Kenya ikaba yari yashyizeho amanota 267 Lesotho ishyiraho amanota 70 gusa.

Mu mukino wakurikiyeho Sainte Helena yatsinze Seychelles kucyinyuranyo cyamanota 2,
St Helena ikaba yasohoye abakinnyi bose ba Seychelles (All out Wickets) batabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na St Helena.
St Helena ikaba yari yatsinze amanota 125 mugihe Seychelles yashyizeho amanota 123.

Uyu munsi imikino irakomeza Botswana ikina n’ikipe y’igihugu ya Mali mu gitondo Malawi ikine na Seychelles nyuma ya saa sita imikino izabera kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga.
Lesotho na Sainte Helena bakazakina mu gitondo mu gihe Mali na Sainte Helena bazakina nyuma ya saa sita iyi mikino ikazabera muri IPRC Kigali.

Ikipe y’igihugu yu Rwanda ikazaruhuka,ikazagaruka mukibuga kumunsi wo kuwa kane ikina n’ikipe y’igihugu ya Seychelles niya Mali,imikino yose ikazabera muri IPRC Kigali.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *