Depite Habiyaremye Jean Pierre Célestin yeguye mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Depite Habiyaremye Jean Pierre Célestin w’ishyaka riri ku butegetsi yeguye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ku mpamvu ze bwite, nk’uko byatangajwe. 

Ni nyuma y’icyumweru kimwe undi wari umudepite muri iyi nteko wari mu ishyaka rya PL yeguye agasaba imbabazi abanyarwanda kubera gutwara gutwara imodoka yanyoye inzoga. 

Kwegura kwa Habiyaremye ntikuremezwa n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, usibye ko we yamaze kubitangaza, bityo inteko ikaba ikirimo kwiga kubwegure bwe. 

Depite Habiyaremye Jean Pierre Célestin w’ishyaka riri ku butegetsi abajijwe n’abanyamakuru akaba yagize ati “Nibyo nanditse negura…byabaye ku mpamvu zanjye bwite.” 

Kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda cyatangaje ko Habiyaremye yeguye bifitanye isano no kuba hari ibyo yabajijwe na polisi y’u Rwanda ku myitwarire ye mu 2021.  

Abajijwe kuri iki yasubije ati “Buri muntu yegura kubera impamvu ze bwite, kuko iyaba ari ibijyanye niyo incident nari kwegura muri 2021”. Kuva mu 2018 Habiyaremye ni umudepite w’ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *