William Ruto yatangiriye urugendo muri DRC na Korea

Mu ruzinduko yaraye atangiriye muri DRC, Ruto araganira na mugenzi we Perezida Felix Tshisekedi umubano w’ibihugu byombi,kandi Ruto na Felix bari buze kuvuga ku mutekano mukeya uri mu burasirazuba bwa Congo, nkuko igihugu cya Kenya kiberamo ibiganiro byo kugarura amahoro muri DRC.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ugushyingo Ruto arakomereza urugendo rwe muri Koreya aho azamara iminsi itatu aganira n’ubuyobozi ibijyanye n’ubukungu n’igihugu cye.

Perezida William Ruto yaraye ahagurutse mu gihugu cye kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo, mu masaha ya ninjoro yerekeje muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, mu ruzinduko rw’umunsi umwe rw’akazi.

Nk’igihugu kigize umuryango wa EAC (East African Community), Kenya ishyigikiye ibiganiro “Amasezerano ya Nairobi y’amahoro” aho Guverinoma yemera kuganira n’imitwe yitwaje intwaro muri DRC mu burasirazuba bw’igihugu, ko hagaruka amahoro n’umutekano.

Kenya nayo ikaba ari kimwe mu bihugu byohereje ingabo muri Congo DR zo kugarura amahoro aho ingabo za Kenya ziri mu mujyi wa Goma, mu ngabo z’akarere k’iburasirazuba EACRF ( East African Community Regional Force).

Urugendo rwo muri Koreya

Nyuma y’uruzinduko muri DRC, Ruto kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022, arerekeza mu Gihugu cya Koreya mu ruzinduko rw’iminsi itatu, aho azaganira na mugenzi we Perezida Yoo Suk-Yeol ibiganiro birambuye ku bihugu byabo.

Ruto azaganira ku mubano wabo n’ubufatanye mu by’ubukungu harimo ubuhinzi,ingufu z’amashanyarazi,ibikorwa remezo hamwe n’ubuvuzi, kandi bakazasinya amasezerano y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. Kenya kandi izakomeza ibiganiro byo gufungura amasoko yo kwohereza ibicuruzwa muri icyo gihugu mu buryo burambye.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *