U Rwanda rwatsinzwe na Kenya mu mikino yogushaka ticket y’igikombe cy’isi muri cricket

U Rwanda ntirwabashije kwikura imbere ya Kenya mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mwitsinda ryambere Groupe A mu mikino yogushaka ticket y’igikombe cy’isi muri cricket(ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers), U Rwanda rukaba rwakinnye n’ikipe y’igihugu ya Kenya , umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga,

Muri uyu mukino Kenya niyo yatsinze toss,guhitamo gutangira ukubita udupira ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling,maze bahitamo gutangira babowlinga ari nako bashaka uko babuza u Rwanda gushyiraho amanota menshi kuko rwo rwatangiye ru Battinga.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 87 muri Overs 20 zingana n’udupira 120 bakinnye,abakinnyi 9 b’u Rwanda bakaba basohowe n’ikipe y’igihugu ya Kenya.

Kenya yasabwaga amanota 88 kugira ngo yegukane intsinzi yuyu munsi,ibyagaragaraga nkibyoroshye kuribo cyane ko ari nayo kipe ihabwa amahirwe menshi muri iri rushanwa.

Ntibyigeze binayigora kuko muri Overs 10 n’udupira 4, ikipe y’igihugu ya Kenya yarimaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho n’u Rwanda,ikaba yari imaze gushyiraho amanota 90, U Rwanda rukaba rwashoye umukinnyi 1 gusa wa Kenya (1 wicket).

Ikipe y’igihugu ya Kenya ikaba yatsinze kucyinyuranyo cya Wickets 9,Muri uyu mukino SHEM NGOCHE wa Kenya niwe wabaye umukinnyi mwiza wumukino.

Mu mikino yabaye mu gitondo hari umukino wishiraniro wahuzaga ikipe y’igihugu ya Botswana niya Malawi, Ni umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga.

Muri uyu mukino ikipe y’igihugu ya Botswana niyo yatsinze toss,maze ihitamo gutangira ikubita udupira (Batting),maze ishyiraho amanota 143 muri Overs 20,Malawi ikaba yasohoye abakinnyi 8 ba Botswana (8 Wickets).

Malawi yasabwaga amanota 144 kugirango yegukane intsinzi kuri uyu mukino,inakomeze kwiyongerera amahirwe yokubona ticket iyerekeza mu cyiciro gikurikiraho. Bikaba byasabye Overs ya 19 n’udupira 5 kugirango ikipe y’igihugu ya Malawi ibone amanota 144 arinako ikuraho agahigo karikashyizweho na Botswana. Botswana ikaba yari yasohoye abakinnyi 6 ba Malawi.

Mu mikino yabereye muri IPRC Kigali, Mali yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Kenya.

Muri uyu mukino Kenya niyo yatsinze uyu mukino kucyinyuranyo cya Wickets 10,ninyuma yaho Mali yatangiye ishyiraho amanota(Batting),yashyizeho amanota 30 muri overs 10?n’udupira 4,abakinnyi bose ba Mali uko ari 10 bakaba basohowe nabasore ba Kenya (All out wickets).

Kenya ikaba yatsinze uyu mukino kucyinyuranyo cya wickets 10, Ikaba yatsinze uyu mukino ntamukinnyi wayo numwe usohowe na Mali, Kenya ikaba yasoje umukino ishyizeho amanota 34 muri overs 2 n’udupira 3, umukino woroheye cyane ikipe y’igihugu ya Kenya.

Muwundi mukino wabereye muri IPRC mugicamunsi,Lesotho yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Seychelles ,Lesotho itsinda kucyinyuranyo cya 7.

Seychelles yatsinze 152 muri Overs 20 hasohoka abakinnyi 5, Lesotho yatsinze 153 muri Overs 18 n’udupira 2 hasohoka abakinnyi 3. Lesotho ikaba itsinze kucyinyuranyo cya Wickets 7

Kuri uyu munsi imikino ikazakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa kane,
Malawi na Mali bakazakinira kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga,mugihe Kenya na Lesotho bazakinira muri IPRC Kigali,iyi mikino yose ikazatangira kwi saa 09:30 zo mu gitondo.

Mu gicamunsi U Rwanda ruzakina na Malawi bakinire kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga,Sainte Helena na Lesotho bakinire muri IPRC Kigali.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *