Winnie Odinga ni umwe mu banya-Kenya icyenda batsindiye kujya muri EALA

Winnie Irmgard Odinga umukobwa wa Raila Odinga yatorewe kujya mu nteko ya EALA ibi bikaba byashimishije abashyigikiye ishyaka rya se rya Azimio kuko ryabonye abarihagararira muri iyo nteko.

Musaza we Odinga Junior akaba yanditse kuri Twitter agira ati “Nshimishijwe nuko mushiki wanjye yatorwe kuba mu nteko ya EALA, akazahagararira Kenya Hongera“.

Winnie nawe ubwo yashimishijwe nuko agiye guhagararira igihugu cye mu nteko ifite icyicaro muri Arusha muri Tanzaniya agira ati “Ugutorwa kwanjye ndagutura abatsinzwe bose, nyuma y’imyaka itanu nkora kuri JKIA ubu mvuyeyoyo ku myaka 49, ubu ngeze hano kubw’Impano y’Imana, Biranejeje, nditeguye gutanga umusaruro wanjye muri EALA“.

Winnie akaba yarabaye uwa kabiri mu ishyaka rya Azmio n’amajwi 247 akaba yarabanjirijwe n’umuhungu wa Karonzo Musyoka Kennedy Musyoka wagize amajwi 262 akurikirwa na Kanini Kega ku majwi 197 na Suleiman Shahbal wahoze muri ODM waje kumwanya wa kane muri Azimio.

Abandi batorewe kujya muri EALA ni abo mu ishyaka rya Kenya Kwanza Alliance ni Hassan Omar n’amajwi 253,Kering Zipporah n’amajwi 223, David Sankok n’amajwi 223, Mwangi Godfrey Maina n’amajwi 213 hamwe na Iman Falhada Dekow n’amajwi 174.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *