Shampiyona ya Rugby iratangira kuri uyu wa gatanda

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022, haratangira Umwaka w’Imikino mu Kiciro cya 1, wari umaze hafi imyaka 3 urakinwa Bitewe n’Icyorezo cya Covid-19, N’ubwo hari andi marushanwa ya 7 Aside yakinwaga.

Shampiyona ikinwa n’Abakinnyi 15, 15 Aside yaherukaga gukinwa mu Mwaka wa Shampiyona 2019/20, gusa iza gusubikwa ubwo Icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Isi no mu Rwanda by’umwihariko.

Umunsi wa mbere wa Shampiyona, uzarangwa n’Imikino izahuza;Kamonyi Pumas RFC Vs Muhanga Thunders RFC, ukazabera ku Kamonyi saa 15:00

Resilience RFC Vs Kigali Sharks RFC, umukino ukazabera ku Kibuga cya TTC Mururu mu Karere ka Rusizi, saa 13:00, ukazanakurikirwa na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, Bwana Kamanda Tharcisse

1000 Hills RFC Vs Lion de Fer RFC, uyu mukino ukaba uzabera ku Kibuga cya Croix Rouge ku Kacyiru, saa 15:00.

Resilience RFC Vs Kigali Sharks RFC, umukino ukazabera ku Kibuga cya TTC Mururu mu Karere ka Rusizi, saa 13:00, ukazanakurikirwa na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, Bwana Kamanda Tharcisse.

1000 Hills RFC Vs Lion de Fer RFC, uyu mukino ukaba uzabera ku Kibuga cya Croix Rouge ku Kacyiru, saa 15:00.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *