U Rwanda rwatsinde umukino wa kabiri mu gushaka ticket y’igikombe cy’isi muri cricket (ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers)

U Rwanda rukaba rwakinnye n’ikipe y’igihugu ya Saint Helena, umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga, birangira runawutsinze ikaba ibaye intsinzi ya Kabiri ku Rwanda.

Muri uyu mukino u Rwanda nirwo rwatsinze toss,guhitamo gutangira rukubita udupira ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling,maze ruhitamo gutangira ru battinga ari nako rushaka uko rushyiraho amanota menshi,mu gihe St Helena yo yatangiye i bowlinga ari nako ishaka uko yabuza u Rwanda gushyiraho amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 130 muri Overs 20 zingana n’udupira 120 bakinnye,abakinnyi 8 b’u Rwanda bakaba basohowe n’ikipe y’igihugu ya St Helena

Saint Helene yasabwaga amanota 131 kugira ngo yegukane intsinzi y’uyu munsi,gusa ntibyigeze biyorohera,kuko umukino warangiye St Helene itabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho n’u Rwanda,ikaba yari imaze gushyiraho amanota 76, U Rwanda rukaba rwashoye abakinnyi 8 ba St Helene(8 Wickets).

U Rwanda rukaba rwatsinze ku kinyuranyo cya 54, Muri uyu mukino SEBAREME Emmanuel w’u Rwanda niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino.

Mu mukino wundi wabereye muri IPRC Kigali, Botswana yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Lesotho.

Muri uyu mukino Botswana niyo yatsinze uyu mukino ku kinyuranyo cya Wickets 10,ni inyuma yaho Lesotho yatangiye ishyiraho amanota(Batting),yashyizeho amanota 91 muri overs 12 n’udupira 4,abakinnyi bose ba Lesotho uko ari 10 bakaba basohowe nabasore ba Botswana (All out wickets).

Botswana ikaba yatsinze uyu mukino ku kinyuranyo cya wickets 10, Ikaba yatsinze uyu mukino nta mukinnyi wayo numwe usohowe na Lesotho, Botswana ikaba yasoje umukino ishyizeho amanota 97 muri overs 7 n’udupira 5.

Imikino yabaye ku gicamunsi,Kenya yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Malawi,umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga mu gihe Mali yakinaga Seychelles,umukino wabereye muri IPRC KOGALI

Iyi mikino yose ntiyigeze isozwa kubera ikibazo kimvura nyinshi yaguye mu masaha y’igicamunsi.

Mu mukino waberaga kuri stade ya Gahanga, wahagaze Malawi yari imaze gushyiraho amanota 11 muri Overs 3 n’agapira 1, hakaba hakinwaga igice cyakabiri cy’umukino, Kenya yari yatangiye i battinga ikaba yari yashyizeho amanota 209 muri overs 20, kenya ikaba yari yasohoye abakinnyi 6 ba Malawi.

Mu gihe umukino waberaga muri IPRC ya Kigali ,nawo wahagaze harigukinwa igice cya kabiri cy’umukino, Seyshelles yari yatangiye i battinga ikaba yari yashyizeho amanota 162 muri Overs 20,Mali ikaba yari yakuyemo abakinnyi 3 ba Seychelles.

Mali yasabwaga amanota 163 imvura ikaba yaguye bamaze gukina overs 4 n’agapira kamwe,bakaba bari bamaze gushyiraho amanota 14 gusa,

Ku munsi wejo akaba ari ikiruhuko ku makipe yose,imikino y’umunsi wa 3,ikazakinwa ku cyumweru tariki ya 20/11/2022, Botswana ikina na Malawi Kuri stade ya Gahanga mu gihe Kenya izaba ikina na Mali bakazakinira muri IPRC Kigali,imikino yose ikazatangira kw’isaha yi saa 09H30 za mu gitondo.

Imikino izaba ku gicamunsi, U Rwanda ruzakina na Kenya umukino uzabera kuri stade ya Gahanga,Lesotho ikine na Seychelles bakinire muri IPRC Kigali

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *