Mu Rwanda hatangiye imikino yo gushaka ticket y’igikombe cy’isi muri cricket (ICC Men’s T20 World Cup)

Amakipe 8 y’ibihugu niyo ari guhurira mu rwanda,ayo makipe ni Kenya,Botswana,Malawi,Mali,Seychelles ,Sante Herene,Lesotho,Nu Rwanda rwanakiriye iyi mikino.

Mu gutangira u Rwanda rwakinnye n’ikipe y’igihugu ya Botswana, umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga.

Muri uyu mukino u Rwanda nirwo rwatsinze Toss,guhitamo gutangira ukubita udupira ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling,maze ruhitamo gutangira ru bowlinga ari nako rubuza Botswana yatangiye i battinga gushyiraho amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye Botswana ishyizeho amanota 106 muri Overs 20 zingana n’udupira 120 bakinnye,abakinnyi bose ba Botswana bakaba basohowe n’u Rwanda ( all out Wickets).

U Rwanda rwatangiye igice cya kabiri rusabwa amanota 107 kugira ngo rwegukane intsinzi yambere muri aya marusha.

URwanda rukaba rwabashije gukuraho agahigo kari kashyizweho n’ikipe y’igihugu ya Botswana,u Rwanda rukaba rwashyizeho amanota 108 muri Overs 17 n’udupira 2,Abakinnyi 5 b’u Rwanda nibo basohowe na Botswana. U Rwanda rukaba rwatsinze ku cyinyuranyo cya Wickets 5.

Muri uyu mukino MARTIN Akayezu niwe wabaye umukinnyi mwiza wumukino,aho yakinnye overs 4 asohoramo abakinnyi 4 ba Botswana (4 wickets).

Mu mukino wundi wabereye muri IPRC Kigali Lesotho yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Mali.

Muri uyu mukino Mali niyo yatsinze toss,maze ihitamo gutangira itera udupira ibizwi nka Bowling,Lesotho ikaba yatangiye i Battinga maze igice cyambere cyirangira Lesotho ishyizeho amanota 138 muri Overs 20, abakinnyi 6 ba Lesotho nibo basohowe na Mali.

Lesotho yatsinze uyu mukino kucyinyuranyo cya’manota 31 kuko ikipe y’igihugu ya Mali itabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Lesotho,
Mali ikaba yashyizeho amanota 107 muri Overs 17 n’udupira 5, abakinnyi bose ba Mali bakaba basohowe na Lesotho.

Imikino yabaye mu gicamunsi,Kenya yakinaga n’ikipe y’igihugu ya St Herena,umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga mu gihe Botswana yakinaga Seychelles,umukino wabereye muri IPRC KOGALI

Iyi mikino yose ntiyigeze isozwa kubera ikibazo kimvura nyinshi yaguye mu masaha y’igicamunsi.

Mu mukino waberaga kuri stade ya Gahanga wahagaze hamaze gukinwa Overs 4 gusa,kenya yari yatangiye i battinga ikaba yari imaze gushyiraho amanota 48,mu gihe umukino waberaga muri IPRC Kigali wahagaze Botswana yari yatangiye i battinga ikaba yarimaze gushyiraho amanota 115 muri Overs 15.

Ku munsi wa kabiri w’imikino ikazakomeza, U Rwanda rukina na Saint Helena kuri stade mpuzamahanga ya cricket y’i Gahanga,Botswana ikine n’ikipe y’igihugu ya Lesotho umukino ukazabera muri IPRC Kigali,iyi mikino ikazatangira kwi saa 09:30.

Ku gicamunsi Kenya ikazakina na Malawi kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga mu gihe Mali izakina na Seychelles muri IPRC Kigali iyi mikino ikazatangira kwi saa 13:45’.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *