Izindi ngabo za Kenya zahagurutse i Nairobi zerekeza i Goma

Ikiciro cya kabiri cy’abasirikare ba Kenya bahagurutse ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Embakasi muri Nairobi berekeza i Goma muri DR Congo. 

Icyo kiciro kigizwe n’abandi basirikare bagera kuri 900 bagiye mu butumwa bw’umutwe w’ingabo za Africa y’iburasirazuba (EAC) zo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo. 

Izi ngabo zifite ubutumwa bwo gufatanya n’igisirikare cya DR Congo kurwanya inyeshyamba muri ako gace k’uburasirazuba. 

Mu ntara za Kivu zombi na Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo inzobere za ONU zahabaruye imitwe irenga 100 yitwaje intwaro. 

Muri iyi minsi umutwe uvugwa cyane ni uwa M23 ubu ugenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru mu gihe winjiye na teritwari ya Nyiragongo ari nako usatira umujyi wa Goma. 

Izi ngabo za Kenya zirasangayo ikiciro cya mbere cyazo cyahageze muri weekend ishize, nk’uko umunyamakuru uri aho zahagurukiye abivuga.

Muri iyi minsi umutwe uvugwa cyane ni uwa M23 ubu ugenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru mu gihe winjiye na teritwari ya Nyiragongo ari nako usatira umujyi wa Goma. 

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *