Uhuru Kenyatta i Goma mu gihe imirwano ikomeje

Uhuru Kenyatta yerekeje i Goma mu burasirazuba bwa DR Congo kuwa kabiri, mu gihe imirwano y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta ubu ivugwa muri 20km uvuye muri uwo mujyi.  

Biteganyijwe ko uyu wahoze ari perezida wa Kenya ahura n’abantu bavuye mu byabo kubera iyi mirwano. Ni mu gihe kandi abahunga imirwano bakomeje kwiyongera, nk’uko imiryango y’ubutabazi ibivuga. 

Uhuru Kenyatta ari mu butumwa bw’umuryango wa Afurica y’iburasirazuba (EAC) bugamije gushaka amahoro muri ako karere. 

Imirwano imaze iminsi itanu yubuye yatumye inyeshyamba za M23 zigarurira ibice bishya mu majyepfo ya teritwari ya Rutshuru zisatira iya teritwari ya Nyiragongo hafi y’umujyi wa Goma. 

Kuri uyu wa kabiri ku gasusuruko imirwano yongeye kubura mu gace ka Kibumba, nk’uko umwe mu banyamakuru bigenga ukorera i Goma yabitangaje. 

Kenyatta agiye i Goma nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri i Kinshasa aho yabonanye na Perezida Felix Tshisekedi n’abandi barebwa no gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo. 

Uruzinduko rwe ruri mu muhate wo gutegura itangira ry’ibiganiro by’amahoro hagati ya leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRC. 

Ibyo biganiro biteganyijwe gutangira kuwa mbere w’icyumweru gitaha i Nairobi, Kinshasa ivuga ko itazaganira na M23 kereka ibanje kuva mu duce twose yafashe. 

Kuwa mbere, umuvugizi wungirije wa M23 Munyarugerero Canesius yabwiye ibitangazamakuru ati “Dusubira inyuma kabuki? Dusubira inyuma tujya hehe? Twe turi iwacu. Turi kuri gakondo yacu kuri kavukire…Uretse kurekura n’akantu kamwe, n’ukubivuga ni icyaha cya sakirirego.”

Leta ya Kinshasa ishinja iya Kigali gufasha umutwe wa M23, ibyo Kigali yakomeje guhakana. 

Uyu mubyeyi arasobanurira Uhuru Kenyatta uburyo bavuye mubyabo agira ati “Abatutsi nibo batwirukanye mubyacu barica abantu ndetse bashyigikiwe na Kagame kuko baratwirukanye nibo barimo kurwana n’ingabo zacu“.

Hagati aho, ikiciro cya kabiri cy’ingabo za Kenya kizagera i Goma kuwa gatatu, mu mutwe w’ingabo zemejwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC zo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo. 

Izi ngabo zasabwe gufatanya n’ingabo za leta ya DRC kurwanya imitwe y’inyeshyamba. Ntibizwi neza niba izahagezeyo muri weekend ishize zarinjiye mu mirwano ya M23 n’ingabo za leta. 

U Burundi na Uganda bisanzwe bifite ingabo mu ntara ya Kivu y’Epfo na Ituri, zagiyeyo mbere ku bwumvikane bwa leta z’ibyo bihugu, vuba aha bivugwa ko ziriyo mu mutwe w’ingabo zemejwe na EAC.

Uhuru Kenyatta yasuye aho abaturage bahungiye mu gace ka Kanyaruchinunya aho yabwiye abahahungiye ngo nabyiboneye, bigiye gutuma nshyiramo imbaraga kugira ngo amahoro agaruke mu gihugu cyanyu mu biganiro tuzatangira ku wa mbere n’imitwe yitwaje intwaro mu gihugu cyanyu.

Isooko:tuko.co.ke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *