Abarimu babaye indashyikirwa mu kazi kabo ndetse no Mu rwego rwo gukoresha neza inguzanyo bakabasha kwiteza imbere

Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umwarimu hashimiwe abarimu babaye indashyikirwa 10 harimo 5 bitwaye neza mu kazi mu mashuri ya Leta afatanya na Leta ndetse n’ayigenga. Hanashimirwa kandi 5 bakoresheje inguzanyo neza bakiteza imbere. Buri wese yahawe moto nshyashya.

Abarimu 5 babaye indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu mu mashuri ya Leta afatanya na Leta ndetse n’ayigenga ni: Nshimiyimana Eustache (Nyagatare), Nsiimenta Nafutali (Bugesera), Rebero Valentin (Muhanga), Nsanzumuhire Benjamin(Rubavu), Ndabahariye Jean Aime (Nyarugenge).

Mu rwego rwo gukoresha neza inguzanyo bakabasha kwiteza imbere, abarimu 5 babaye indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu ni : Uwimbabazi Chantal (Ruhango), Nirere Venerande (Kicukiro), Nzeyimana Thomas (Nyabihu), Habumuremyi Jean Baptiste (Rulindo), Hagenimana Marcel (Bugesera).

Ibi bikaba bizajya biba buri mwaka aho kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu byizihizwa buri tariki ya 5 Ugushyingo kandi abazajya baba barahize abandi bagomba guhembwa kuko baba barabikoreye.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *