Uyu munsi muri BK ARENA habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:”Umwarimu ishingiro ry’impinduka nziza mu burezi”. Mushobora gukurikira uyu muhango.


Uyu muhango ukaba wayobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente wifatanyije n’abarimu basaga ibihumbi birindwi baturutse mu Gihugu hose, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko uyu mwaka bazongera imbaraga mu guhugura abarimu cyane cyane abashya.

Agira ati “Tuzakomeza kongera imfasha-nyigisho,tuzakomeza gukorana n’umwarimu sacco n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo serivisi zabo zirusheho guhendukira umunyamuryango, tuzongera ibikorwa remezo by’amashuri cyane cyane ay’inshuke nay’imyuga, hari ukunoza uburyo bw’imihigo mu mashuri ishingiye ku musaruro nyirizina w’uburezi, kandi hakazongerwa imbaraga mu gushima abakora neza ariko nanone tunagaya abakora nabi”.
Yakomeje ashimira Leta y’u Rwanda ihora ishaka icyatuma umwarimu atera imbere kuko uruhare rwa mwarimu ni ntagereranywa, ibi rero bizatuma turushaho gushyiramo imbaraga mu kunoza umwuga wacu w’uburezi, ariko nanone dukomeza gufatanya n’inzego zose zitandukanye kugira ngo abana dushinzwe kurera tubahe ibyo tubagomba byose.
Umuyobozi wa GS Byumba EAR Tharicisse Turatsinze yagarutse ku nguzanyo ya mudasobwa ku mwarimu bityo akayitungira mu rugo kugira ngo abashe kugira ubumenyi burambye kuriyo, bityo Leta igashyiramo nkunganire nkuko iyishyira mu mafumbire.

Agira ati “Ntabwo umwarimu aragira ubuzobere muri mudasobwa ngo ayitahane mu rugo iwe abashe kuyikoresha ayizobere ayinjiremo, bityo rero Nyakubahwa PM tukaba tubatumye kandi turabizeye ko muzadutangira ubutumwa bwacu kuri Perezida wacu”.
Yakomeje avuga ko amashuri ya Kaminuza agira umudepite mu nteko n’umusenateri nimbi uburezi ariyo ntumbero y’u Rwanda tubonye umudepite mu nteko uhagarariye amashuri abanza nayisumbuye waba ari umuyoboro tubonye wogutambutsa amategeko atubereye.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard wari umushyitsi mukuru yababwiye ko ubutumwa yazanye ari ubwa Perezida wa Repubulika bukubiye mu ijambo rimwe “Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye umwuga mukora ari nayo mpamvu mukomeza kwitwa abarezi n’ababyeyi b’Igihugu cy’u Rwanda”.

Agira ati “Uyu munsi mpuzamahanga w’umwarimu twaje kwizihiza ni umwanya mwiza wo kongera gushimira umurimo mukora umwarimu agira mu iterambere ry’Igihugu ibyo dukora kuko hari mwarimu wabitwigishije yaba ari mu ishuri risanzwe mu buzima bwa buri munsi mubyo dukora hari uwabitwigishije”.
Yakomeje avuga ko Leta ishima ibyo mukora ndetse n’umusanzu wanyu mu kwigisha abana bacu uburere bukwiye ndetse n’uburezi bufite ireme.Bityo akaba yasabye abarimu n’abarezi kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo mubere urugero rwiza abanyeshuri mwigisha.
Turasaba ko amahugurwa y’abarimo ahoraho kugira ngo biyungure ubumenyi mu ikoranabuhanga, ndetse mugashyira imbaraga mu kwihugura mu rurimi rw’icyongereza kuko nirwo mwigishamo cyane bityo amahugurwa muhabwa muri urwo rurimi muyafate nk’ingirakama cyane.
@Rebero.co.rw