Ikoranabuhanga rya telefone ryitezweho umusemburo w’iterambere muri Afurika-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame ubwo yatangiza inama ku ikoranabuhanga ryifashisha, telefone yagaragaje ko iri koranabuhanga ryitezweho kuba umusemburo w’iterambere muri Afurika, ndetse no mu bihugu bifite amikoro make muri rusange.

Aha yagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’ibi bihugu harimo n’ibifite umuyoboro mugari wa broadband nta internet ihagije bifite.

Perezida Kagame yahamagariye ibihugu guharanira ko abantu bose bagerwaho n’ikoranabuhanga nta n’umwe usigaye inyuma, bitewe n’icyiciro yaba arimo cyangwa ubwenegihugu bwe.

Ababarirwa mu 2000 baturutse mu mpande zose z’isi nibo bitabiriye iyi nama bagiye kumaramo iminsi 3 barebera hamwe uko ikoreshwa rya za telefone na serivisi ryayo byarushaho kuba umusemburo mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, nk’urwego rufitiye akamaro isi muri ibi bihe.

Iyi nama ibaye mu gihe imibare y’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA igaragaza ko abafatabuguzi ba telefone muri Kanama 2021 bageze kuri 11,087,928.

Mu baturage ijana, nibura 85.6% bafite ifatabuguzi rya telefone, ni ukuvuga SIM Card.

Ubushakashatsi bwa GSMA bwagaragaje ko kuva mu 2004, ikoranabuhanga rya 4G ryageze ku bantu miliyoni 200, abarenga miliyoni 40 bafungura konti zabo ku mbuga nkoranyambaga naho porogaramu zo mu matelefone zigera ku 30,000 zikora neza zakorewe muri Afurika.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *