Mu rwego rwo gukemura ibibazo abaturage batabona uko bahabwa serivie bifuza ku rwego rw’Akagali bitewe nuko bakomeza kuvuga ko abakozi baho ari bakeya, baragirwa inama yo kuyoboka inzira y’Irembo kuko hari ibyo bazahahabwa bitanyuze mu Kagali.

Bamwe mu baturage bavuga ko hari ubwo batabona serivise ku rwego rw’akagali, bitewe n’uko abayobozi baba badahari bagasaba ko bakongerwa.Abo baturage kandi basaba ko serivise zo ku rwego rw’akagali zakwiyongera, batarinze kuzisanga ku biro by’umurenge cyangwa se no ku karere.
Bagira bati “Nibyo koko dukurikije aho u Rwanda rugeze mu gutanga serivise birakwiye ko mu Kagali bongera abakozi kuko hari serivise dushakayo tugasanga abakozi nta bahari yenda bagiye kureba ibibazo biri mu midugudu ariko babongereye twabasha kubahasanga bakadukemurira ibibazo”.
Innocent Ndahironi umukozi muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, avuga ko ikibazo cy’ubucye bw’abakozi mu Kagali gihari, ariko kandi hari n’icyo isaba abaturage.

Agira ati “Iki kibazo kijyanye n’uruhare rw’abakozi bo ku rwego rw’Akagali turakizi kuva muri politiki yo kwegereza abaturage ubutegetsi twagiye dukora, tugitangirana niyo politike muri 2006, urwego rw’Akagali rumaze gushyirwaho nkuruzajya rutanga service ku baturage twari tuhafite umukozi umwe, ku rwego rw’Umurenge hari abakozi hagati ya batandatu n’umunani naho ku rwego rw’Akarere ari hagati ya mirongo itatu na mirongo ine”.
Yakomeje avuga ko Leta imaze gusesengura ko ku rwego rw’Akagali umukozi umwe hari izindi nshingano aba yagiyemo, ubwo nyuma yo kubisesengura basanze ari ngombwa ko bongererwa undi mukozi ariwe bise SEDO uyu mukozi akaba yaragiyeho muri 2013, ubwo twavugurururaga politike yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage yo muri 2002.
Abo bakozi babiri bamaze kujyaho kuva muri 2013 ku rwego rw’Akagali hari icyagabanutse kuri bya bibazo byimitangire ya Serivice kuko iyo umwe agiye undi arasigara akabasha kugira abo yakira.
Ariko uko iminsi igenda yicuma hari aho bigaragara ko abo bakozi babiri nabo ari bakeya cyane kubijyane n’imitangire ya serivise, ku rwego rwa minisiteri ikaba ishaka uburyo icyo kibazo cyakemuka.

Hari uburyo abaturage bari bakwiye kuba bifashisha mu gihe batarakemura icyo kibazo bayoboka serivise z’Irembo kuko hari izo bashobora kuhabona zamaze kujya muri sisiteme y’Irembo nk kwaka icyangombwa cy’amavuko, gusaba icyakombwa cyuko utafunzwe n’ibindi…
Izo service zimwe na zimwe zashyizwe muri system y’Irembo, mu rwego rwo korohereza abaturage no kugabanya ikibazo cy’ubucye bw’abakozi ku Tugari, agasaba abaturage kujya bajya no ku irembo gushakirayo izo service aho kujya gutonda umurongo ku kagali kandi hari ahandi bazisanga bikanihuta.
@Radio&TV10