Ikigendajuru cya NASA cyagonze Asteroid isiga imikungugu myinshi mu isanzure

Ishusho nshya irerekana ko ikibuye cya asteroid giheruka kugongwa n’ikigendajuru cyoherejwe na NASA cyasize umurongo w’imikungugu w’ibirometero ibihumbi 10.000 mu isanzure. 

Indebakure (telescope) yo muri Chile yafashe iyo foto irerekana umurongo muremure uturuka kuri iryo buye rinini cyane ryo mu isanzure.

Iryo buye ryo mu isanzure (asteroid) ryagonzwe mu cyumweru gishize mu kugerageza kwiga niba bene aya mabuye ashobora kugariza isi yavanwa mu nzira zayo.  

Abahanga bari kwiga niba iri gerageza ryarageze ku ntego zaryo, niba inzira y’iri buye hari icyahindutseho mu kubasha kuriyobya. 

Iyi shusho idasanzwe yafashwe n’inzobere zo muri Chile nyuma y’iminsi ibiri habayeho uko kugongana, zakoresheje indebakure izwi nka Southern Astrophysical Research Telescope (Soar). 

Uwo murongo w’imikungugu yavuye ku kugongana ureshya na 10,000km kandi byitezwe ko uzaba muremure kurushaho mbere y’uko uzimira. 

Teddy Kareta umwe mu bahanga mu by’isanzure babonye uyu murongo ati “Ni ibintu bitangaje uburyo twabashije kubona iki kintu n’uko kimeze iminsi micye nyuma yabwo.” Aba bahanga bavuga ko uyu murongo w’imikungugu uzakomeza kugenzurwa mu byumweru n’amezi ari imbere. 

Ubutumwa bw’ikigendajuru bwiswe Dart bwatwaye miliyoni 325$ ngo kijye kugonga iryo buye mu isanzure, cyo kigahita gishwanyuka.  

Bizafata ibyumweru kugira ngo abahanga bamenye niba iri gerageza ryarageze ku ntego zaryo.  

Ariko, Dr Lori Glaze, ukuriye ishami rya siyanse muri NASA, we yavuze ko hari ikintu gikomeye cyagezweho. 

Madamu Lori yabwiye abanyamakuru ati “Dutangiye igihe gishya mu mateka ya muntu, aho dushobora kwirinda ingaruka z’ikintu nka asteroid. Mbega ibintu bitangaje: Ntabwo umuntu yigeze agira ubu bushobozi mbere.” 

Abahanga muri siyanse bazemeza niba ibi byaragezweho biga impinduka zabaho mu guhinduka kw’inzira y’ikibuye kiswe Dimorphos cyagendaga kizunguruka ikindi kinini kurushaho kiswe Didymos. 

Indebakure zo kw’isi zizatanga imibare nyayo y’impinduka z’ingendo z’aya mabuye. Dart ni impine y’amagambo “Double Asteroid Redirection Test“. 

Ni ikigendajuru cyakozwe ngo gikore koko ibijyanye n’uko kiswe nk’uko ukuriye ubutumwa bwacyo Dr Andy Rivkin abitangaza. 

Andy yagize ati“Ni igitekerezo cyoroshye, guhonda ikigendajuru kuri icyo kintu ufitiye ubwoba ukoresheje imbaraga n’umuvuduko “ugahindura inzira y’icyo kintu ku buryo cyahusha isi.” 

Tekinike y’ubu butumwa yakoreshwa mu gihe hari asteroid irimo kwerekaza mu nzira yo kugonga isi mu gihe kizaza. 

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *