Abadepite batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko witezweho kongerera ububasha Polisi

Mu gihe imitwe yombi igize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yatangiye igihembwe gisanzwe kizamara amezi abiri.

Inteko Rusange y’umutwe w’abadepite yatangiye gusuzuma no kwemeza umushinga w’itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda.

Ni umushinga w’itegeko witezweho kongerera ububasha Polisi y’igihugu mu gucunga umutekano w’abaturage imbere mu gihugu no hanze yacyo, ndetse no kugira ububasha bwo kugenza bimwe mu byaha bitabaga mu bubasha n’inshingano za Polisi y’igihugu.

Abagize inteko rusange y’umutwe w’abadepite bakazakomeza gusuzuma no kwemeza uyu mushinga w’itegeko kuri uyu wa Kane.

Ku rundi ruhande abagize Sena y’u Rwanda bo bemeje raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku gikorwa cyo kumenya umusaruro mu rwego rw’ubucuruzi u Rwanda rukura mu miryango rurimo mu karere no muri Afurika

Muri iki igihembwe cya mbere gisanzwe cy’umwaka wa 2022-2023, abagize inteko ishinga amategeko bazakora ibikorwa binyuranye birimo gutora amategeko, kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo, kugenzura imikorere y’imitwe ya politiki, kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi, kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, gusura abaturage no kumurikira abaturage ibikorerwa mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Muri iki gihembwe kidasanzwe kandi inteko ishinga amategeko izakira Inama y’inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Iburasirazuba bw’Afurika (EALA) izatangira taliki ya 23 Ukwakira kugera kuya 05 Ugushyingo 2022, ndetse n’inama ihuza inteko zishinga amategeko zo ku isi IPU izatangira mu cyumweru gitaha.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *