Gen Muhoozi yazamuwe mu ntera ahita avanwa ku mwanya w’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka

Perezida wa Uganda Kaguta Yoweri Museveni yazamuye mu ntera umuhungu we wari Lieutenant General amushyira ku ipeti rya General, uyu muhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba yahise avanwa ku mwanya w’umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Ibi byabaye nyuma yahoo yatangarije ku mbuga nkoranyamba ze ko agiye gutera Kenya na Tanzanira akazigira igihugu kimwe, ibintu bitakiriwe neza n’abamukurikira kuri izo mbuga ze.

Gen Kainerugaba asanzwe azwiho kuba umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Uganda (UPDF), bityo nyuma yo kuvanwa kuri uwo mwanya yafashe nawe umwanya asengera izo ngabo mu gihe bari bamaze babanye kuko yabayoboye neza maze abasabira umugisha ndetse no gukomeza gukora akazi kabo neza.

Yaraye afashe umwanya wo kuragiza Uwiteka ingabo yayoboraga zirwanira ku butaka

Uyu muhungu wa Museveni nubwo yakuwe kuri uwo mwanya ariko azakomeza kuba umujyana mukuru wihariye wa Perezida Museveni mu bikorwa byihari bya gisirikare, ubu abo yayoboraga bakaba bategereje undi bazabaha wo kujya muri uwo mwanya w’umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *