Abakobwa bafite impano muri Sinema bagiye gufashwa kuziteza imbere

Cine Femmes Rwanda imenyerewe mu ruganda rwa sinema yashyize igorora abanyempano bakiri bato mu rwego rwo gukabya inzozi zabo.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki 04 Ukwakira 2022 ubwo hatangizwaga iserukiramuco rimaze kubaka ibigwi mu Rwanda rizwi nka “Urusaro Women International Film Festival.”

Iri Serukiramuco ribaye ku nshuro ya karindwi aho ryitabiriwe n’ibihugu 10 byo ku mugabane wa Afurika. Byitezwe ko rizasozwa ku wa 11 Ukwakira 2022, ku nsanganyamatsiko igira iti “Sinema nk’igikoresho cy’iterambere.”

Kaneza Floriane umuyobozi wa “Urusaro Women Film Festival” avuga ko bifuza gufungura ishuri rya sinema mu Rwanda rizafasha urubyiruko rwiganjemo abakobwa.

Ati”Mfite icyizere ko nta myaka itanu isigaye u Rwanda rudafite ishuri rya sinema,kuki hari ibiganiro kandi abashoramari bagiye kuza. Niyo mpamvu hari imishinga itandukanye, icyo tuba tuganishaho ni iterambere rya sinema muri rusange”.

Avuga ko bafite kandi imishinga igamije kureba iterambere ry’urubyiruko n’abagore mu Rwanda, kugira ngo tturusheho kubateza imbere cyangwa se batinyuke kuko barashoboye.

Murekeyisoni Jacqueline uyobora Ciné Femmes Rwanda yabwiye itangazamakuru ko hari gahunda yo gukomeza gusigasira impano z’urubyuruko by’umwihariko rw’abakobwa.

Yagize ati“Mu 2020 twari twatangije amahugurwa y’abanyeshuri b’abakobwa gusa barangije amashuri y’isumbuye, Tubigisha gukora filime mbarankuru, twifuzaga ko no mu gihe bagiye no mu ngo badatakaza umwuga“.

Yasabye ababyeyi gushyigira impano z’abana babo bajya mu mwuga wa sinema. Usibye ubukangurambaga yatangaje ko bafite gahunda yo kwigisha abakiri bato ibya sinema mu gihe cy’umwaka.

Avuga ko hari umunyeshuri wabonye amahirwe yo kwiga Sinema muri Kenya kuri buruse ya Netflix.

Muri iki cyumweru buri munsi hazajya herekanwa filime, igikorwa kizabera ahantu hatandukanye harimo muri Car Free zone n’ibigo by’amashuri mu rwego rwo guhugura abana b’abakobwa bakiri ku ntebe y’ishuri bifuza kwinjira muri sinema.

Hazaba kandi ibiganiro mpaka bizahuza abantu batandukanye bafite aho bahuriye na sinema.

Muri iri serukiramuco biteganyijwe ko hari filime zizahabwa ibihembo mu byiciro bitatu ari byo; Filime nto yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (East African Short Fiction), Filime nto zo muri Afurika (African Short Fiction) na filime mbarankuru yo muri Afurika (African Documentary).

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *