Umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru inzu y’ibitabo

Iyo hapfuye umusaza haba hahiye inzu y’ibitabo, utaraganiriye na se ntabwo yamenya icyo Sekuruza yasize avuze, uyu munsi tariki ya 4 Ukwakira ni umunsi ngaruka mwaka mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru, Insanganyamatsiko ikaba igira iti “𝘼𝙗𝙖𝙜𝙚𝙯𝙚 𝙢𝙪 𝙕𝙖𝙗𝙪𝙠𝙪𝙧𝙪, 𝙄𝙨𝙤̂𝙤𝙠𝙤 𝙏𝙪𝙫𝙤𝙢𝙖𝙝𝙤”.

Nubwo hari ibigo bitandukanye by’abihaye Imana byita ku bageze mu zabukuru cyagwa abafite ubumuga butandukanye, ariko gahunda ya Leta yo nuko ugeze mu zabukuru wese yasazira mu muryango kuko niko umuco nyarwanda wahoze.

Kera byabaga ari ishema gusazisha umubyeyi wawe cyangwa wakureze kuko ni umuntu wumva ashoboye kugira icyo amwitura kandi no ku ruhande rw’umubyeyi nawe yumva ko ataruhiye ubusa.

Abenshi baba muri ibyo bigo usanga nta miryango izwi bafite abandi ugasanga bafite ubumuga bwihariye, ariko abayobozi bavuga ko bafite inshingano n’ubufatanye n’ibigo bibarera mu gushaka no kumvisha imiryango itandukanye kugira ngo bashobore kwakira abo babyeyi nubwo ubushobozi bwaba ari buke bajya bafashirizwa aho bari mu miryango barimo aho kugira ngo bagume mu bigo.

Photo y’ububiko

Uyu munsi ukaba wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Nyamagabe umurenge wa Musange, Umunsi mwiza babyeyi bacu, bavandimwe baturanyi bacu mugeze mu zabukuru.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *