Ibishanga byo mu mujyi wa Kigali bigiye kubyazwa umusaruro mu bukerarugendo

Mu rwego rwo kubyaza umusaruro ibishanga byo mu mujyi wa Kigali bitunganywa neza kugira ngo bibashe gukorerwamo ubukerarugendo ndetse n’ibindi byinjiriza Igihugu.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abafite amasezerano bagiranye n’urwego urwo arirwo rwose rwa Leta yo kugira ibikorwa bakorera mu bishanga ( Ubuhinzi, Ubworozi, ubucukuzi bw’ibumba n’ibindi).

Barasabwa kugeza ku biro by’Umujyi wa Kigali kopi yayo masezerano bitarenze tariki ya 5 Ukwakira 2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba ( 17h00).

Ufite ayo masezerano ashobora kuyazana ku biro by’Umujyi wa Kigali ari hard Copie cyangwa se akayohereza akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, kandi utazabyubahiriza mu gihe cyavuzwe haruguru azafatwa nkutayagira.

Ibi bikaba byatangajwe n’umujyi wa Kigali ibinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, byumvikane neza ko abafitemo ibyo bikorwa bagomba kubyubahiriza kugira ngo amategeko atabagonga.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) giherutse gutangaza ko 78.9 % y’ibikorwa biri mu bishanga ari inyubako zituweho, 9.44 % zikorerwamo ubucuruzi, 2.85% zikorerwamo ubworozi mu gihe 3.18% zikomatanya ubucuruzi no guturwamo.

Iri genzura ryerekanye ko imirenge ya Remera, Gisozi, Kacyiru, Gatsata na Kinyinya ariyo yiganjemo ibi bikorwa biri mu bishanga, ibingana na 55% bikora bidafite ibyangombwa.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *