Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba wahiritswe yemeye kuva ku butegetsi

Umutegetsi wa gisirikare wa Burkina Faso, wahiritswe ku butegetsi kuwa gatanu, yemeye ko abuvuyeho nta mirwano ibayeho, nk’uko abategetsi b’idini n’amoko babivuga. 

Aba bavuze ko umusirikare utegeka igihugu ubu, Capt Ibrahim Traoré, yakiriye ukwegura kwa Lt Col Paul-Henri Damiba akemera n’ibyo yasabye. 

Iri tangazo ryakurikiye ibitero ku bigo by’Ubufaransa, nyuma y’uko bivuzwe ko Lt Col Damiba yihishe muri kimwe mu bigo bya gisirikare by’Ubufaransa. Iyi ni coup d’état ya kabiri ibaye muri uyu mwaka muri Burkina Faso.  

Kuri izo coup d’état zombi abazikoze bavuze ko impamvu ari ikibazo cy’umutekano mucye mu gihugu no kunanirwa gukemura ikibazo cy’inyeshyamba ziyitirira Islam. 

Ubutegetsi bwa Burkina Faso bugenzura gusa 60% by’ubutaka bw’igihugu, nk’uko inzobere zibivuga, kandi urugomo rw’izo nyeshyamba rurushaho kwiyongera. 

Umuryango w’Ubumwe bw’ Africa wasabye ko iki gihugu cyongera kugendera ku itegeko nshinga bitarenze nibura Nyakanga 2023, wavugaga ko ubutegetsi bwa Lt Col Damiba budashingiye ku itegeko nshinga.

Umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburengerazuba (Ecowas) wavuze ko bidakwiye ko abasirikare bongera gufata ubutegetsi mu gihe igihugu cyariho kigana ku butegetsi bw’abasivile. Lt Col Damiba ku giti cye nta tangazo arasohora kumugaragaro. 

Ariko abakuriye amadini n’amoko bavuze ko Damiba ubwe yatanze ukwegura kwe mu kwirinda imirwano yagira ingaruka zikomeye ku bantu n’ibintu, nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga. 

Bavuze ko Damiba yashyizeho ibintu birindwi asaba ngo yegure birimo kwizezwa umutekano we, kwemera ko akomeza umuhate we mu bikorwa by’ubumwe bw’igihugu no gukomeza ibikorwa byo gusubiza ubutegetsi abasivile mu gihe cy’imyaka ibiri. 

Uyu colonel wahiritswe nawe muri Mutarama yari yahiritse Perezida Roch Kaboré, avuga ko yananiwe guhashya ikibazo cy’imitwe yiyitirira idini ya Islam. Abaturage benshi muri Burkina Faso hashize igihe kinini batizeye umutekano wabo.  

Iyo mitwe yatangiye ibikorwa muri 2015 imaze gutuma ababarirwa ku bihumbi bicwa naho abagera kuri miliyoni ebyiri bahunze ingo zabo. Burkina Faso kuva yabona ubwigenge mu 1960, imaze kubamo coup d’état umunani.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *