Ikipe ya Zonic Tigers yegukanye igikombe cya Dafabet RCA T20 Tournament 2022.

Muri uyu mukino ikipe ya KCC niyo yatsinze toss,gutombora kubanza gukubita udupira ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling,maze bahitamo kubanza ku Bowling.

Zonic Tigers yatangiye ikubita udupira (Batting) yashyizeho amanota 164 muri Overs 20,abakinnyi 6 ba Zonic Tigers nibo basohowe na Kigali Cricket Club,(6 Wickets).

Zonic Tigers ntiyigeze ibasha gukuraho ikinyuranyo cyashyizweho na Zonic Tigers kuko muri Overs 19 n’udupira 2, Zonic Tigers yarimaze gusohora abakinnyi bose ba Kigali Cricket Club (All out Wickets), KCC ikaba yari imaze gushyiraho amanota 106 gusa.

Muri uyu mukino WILLISON Niyitanga wa Zonic Tigers niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino,aho yatsinze amanota 88 m’udupira 67 yakinnye.

Muri iri rushanwa, MVP yabaye HAMUZA KHAN wa KCC,anatwara igihembo cya Best Batter. Best bowler yabaye MARTIN Akayezu wa Zonic Tigers,Best Fielder aba DAVID Uwimana wa ZonicTigers.

Tubibutse ko ikipe yabaye iya mbere yegukanye igikombe inahabwa ibahasha ya miliyoni imwe y’u Rwanda (1,000,000 frw)
Iya kabiri ihabwa ibihumbi magana atanu y’u Rwanda ( 500,000 frw). MVP ahabwa cheque y’ibihumbi maganabiri ( 200,000 frw).

Président wa Zonic Tigers Bwana EDDIE BALABA yadutangarije ko kuba ikipe ya Zonic Tigers yegukanye igikombe ari uko bashyize hamwe, ariko bafashe igihe cyo gutegura abana b’abanyarwanda kandi bakiri bato, anavuga ko bibahaye imbaraga zo gukora birushijeho.

Agira ati “Usibye aba mwabonye bakinnye ubu twatangi mu ikipe y’Igihugu ya U19 iri muri Nigeria abakinnyi 4 nabo b’abahanga, iyo baza kuba bari hano umenya twari kuba tuvuga ibindi. Kuko abo bakinnyi kugira ngo bahamagarwe muri National ni uko ari abahanga, ariko ubu turacyakomeza gutegura abakinnyi ikindi kandi si ubwa mbere dutwaye iri rushanwa kuko ni ubwa kabiri“.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa cricket mu Rwanda, Bwana Stephen Musaale yishimiye uko iri rushanwa ryagenze anavuga ko kuba iri rushanwa ryari rifite umuterankunga byongereye uguhangana kw’amakipe mu kibuga, yanatubwiye ko hagiye gukurikiraho irushanwa ryaho bazajya bakina Overs 10 (T20).

Agira ati “Kugira ngo abakinnyi bakomeze gukarishya ubumenyi bwabo muri uyu mukino ni uko hagiye gukurikiraho irindi rushanwa rya T10 aho amakipe azajya akina overs 10 gusa, ubu hakaba haziyongeramo n’amakipe y’abakobwa, tukaba dushimira umuterankunga DAFABET yaduteye inkunga kandi tukaba dukorana neza“.

Iyo tubonye umuterankunga bituma adufasha kubaka imikino yacu cyane mubana bakiri bato kuko nkubu niba mwitegereje muri aba bana bakinira Zonic Tiger abenshi biganjemo baracyari batoya kandi nibo umukino uba wubakiyeho, nkuko abakobwa ba U19 babonye tike y’igikombe cy’Isi n’abahungu nabo mu gihe gito bazaba babona iyo tike.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *