Umukino wa nyuma wa Dafabet RCA T20 uzaba kuri iki cyumweru uzahuza Zonic Tigers na KCC

Ikipe ya KIGALI CRICKET CLUB isanze ZONIC TIGERS ku mukino wa nyuma w’irushanwa Dafabet RCA T20 Tournament 2022, itsinze Telugu Royals ku cyinyuranyo cya Wickets 6.

Muri uyu mukino ikipe ya KCC niyo yatsinze toss,gutombora kubanza gukubita udupira ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling,maze bahitamo kubanza ku Bowling.

Telugu Royals yatangiye ikubita udupira (Batting) yashyizeho amanota 81 muri Overs 17 n’agapira 1,abakinnyi bose ba Telugu Royals bakaba basohowe na Kigali Cricket Club,ibizwi nka All out Wickets.

Kigali Cricket Club (KCC) ntiyigeze igorwa nuyu mukino kuko muri Overs 8 gusa yarimaze gushyiraho amanota 85,mu gihe Telugu Royals yasohoye abakinnyi 4 gusa ba KCC,Bityo KCC itsindira ku cyinyuranyo cya Wickets 6.

Umukino wa nyuma w’irushanwa Dafabet RCA T20 Tournament 2022,ukazaba ku munsi wejo taliki ya 2 Ukwakira 2022 kuri stade mpuzamahanga ya cricket I Gahanga, ukazahuza Kigali Cricket Club na Zonic Tigers ku isaha ya 09:30’ mu gitondo.

Muri uyu mukino Stiven WAMBOSI wa Kigali Cricket Club niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino,aho yatsinze amanota 21 m’udupira 12 yakinnye,anasohora Abakinnyi 2 ba Telugu Royals,akaba yanabowlinze overs 4 bamukoramo amanota 11 gusa.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *