Tariki ya 30 Nzeri mu isomero rusange rya Kigali hasorejwe ukwezi ko gusoma kwari kwaratangiriye mu Karere ka Nyaruguru mu mudugudu w’icyitegererezo wa Munini. Aho ubu mu Rwanda habarirwa amasomero y’abaturage agera kuri 72 ariko agomba kwongerwa.

Minisitiri ushinzwe amashuri abanza hamwe n’arisumbuye Bwana Twagirayezu Gaspard niwe wasoje ukwezi ko gusoma aho ashishikariza ababyeyi gufasha abana gukunda gusoma ndetse no kugira umwanya uhagije wabo wo gukunda gusoma.
Agira ati “Turakora ibishoboka byose kugira ngo twongere umubare w’ibitabo biboneka mu mashuri ndetse no mu miryango,tugakomeza gukora ubukangurambaga tubwira ababyeyi ndetse n’abanyeshuri ko gusoma ari byiza aho bishoboka hose ko bagomba kubishyiramo imbaraga”.

Yakomeje avuga ko gukunda gusoma bifite indi miryango bidufungurira yo kunguka ubumenyi, bityo tugomba guhozaho kuko ibyo dukorera mu mashuri ndetse mungo iwacu bizatanga umusaruro kandi ushimishije, kuko gusoma ni ubumenyi bwibanze bufasha abanyeshuri mu mashuri, ariko na none bugafasha abaturage cyane.
Musafiri Patrick ushinzwe uburezi muri Save the children ari nayo ifite ubunyamabanga bwa Soma Rwanda watangiye avuga ko kuba hasojwe ukwezi ko gusoma aribwo ibikorwa bitangiye byo gushishikariza urubyiruko gusoma hamwe n’ababyeyi.
Agira ati “Turifuza ko umuco wo gusoma waganza mu Rwanda binyuze mugukoresha amasomero atandukanye ari mu gihugu tukaba dusaba abantu kubyaza ayo masomero umusaruro, ndetse buri rugo rw’umunyarwanda rukaba rwabamo isomer, turasaba ababyeyi kugenera abana babo ibitabo hamwe n’umwanya uhagije kugira ngo bya bitabo baguriwe bagire igihe cyo kubisoma bafatanije n’ababyeyi babo”.

Yakomeje avugako bashishikariza ababyeyi nibura gufata iminota 15 ku munsi bagasomera abana inkuru mbere yuko baryama, ibyo bizatuma abana bakurana umuco wo gusoma ndetse binatume barushaho gusoma neza ari nabyo bizabafasha kwiga andi masomo atandukanye neza.
Umwana iyo afite intege nkeya mu gusoma bigira ingaruka mu byigireye muri rusange kuko nandi masomo kuyatsinda biragorana, ubu ibitabo by’ikinyarwanda biraboneka ku isoko kandi ari byinshi, gusa ibyo turimo gushakira umuti ni ukugira ngo bibashe kugera iyo iwacu mu cyaro.
Mu myaka itanu ishize habayeho impinduka zikomeye mu Rwanda mu bijyanye n’ibitabo n’uburyo bibonekamo, ubu ibitabo byanditse mu Kinyarwanda biraboneka ku isoko kandi ari byinshi, kandi turakorana n’abanditsi bibitabo kugira ngo biboneke ku giciro umubyeyi ashobora kuba yakiguraho bimworoheye, ariko tunigisha umuturage muri rusange akamaro k’igitabo.








@Rebero.co.rw