Mu bitaro bya Kibuye mu ishami rya ARV bakurikirana umubyeyi utwite basanganye Virusi itera Sida kugeza amaze kubyara kugira ngo umwana atwite abashe kuvuka adafite Virusi itera Sida.

Ibi byangararijwe abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru bandika ku nkuru z’ubuzima barwanya Sida (Abasirwa ) n’umuforomo ukurikirana abafite Virusi itera Sida kuri ibyo bitaro Mukanyarwaya Mediatrice, aho ababana umwe yanduye virusi itera Sida mu bitaro bya Kibuye hari 80.
Agira ati “Uyu mwana tumukurikirana agisanwa, iyo tugize amahirwe hakaza abakimara gushyingirwa turabibigisha, ariko tugira ibiganiro hano mu bitaro ndetse no mu bigo nderabuzima byose tubashishikariza kwipimisha bakimara kumenya ko basamye bakabapima HIV kugira ngo abasanze ayigite batangire kumukurikirana hakiri kare.Iyo tugusanganye Virusi itera Sida ako kanya duhita tugutangiza imiti igabanya ubukana nyuma y’amezi atatu tukongera kugupima kugira ngo turebe amavirusi afite uko angina iyo tugize amahirwe tugasanga ayo mavirusi yaragabanutsi ari munsi ya 200 dukomeza kugukurikirana, tukajya tugukorera ikizamini nyuma y’amezi atandatu”.

Yakomeje avuga ko bakomeza gukurikirana uwo mugore utwite kugeza igihe azabyarira agifata iyo miti kugeza igihe umwana tuzamucukiriza kumezi 24 bimazekugaragara ko umwana nta kibazo afite.
Umwana nawe wavutse kuri uwo mubyeyi ufite Virusi itera Sida iyo umwana akimara kuva munda ahita ahabwa imiti y’ubwoko bubiri ahabwa Azed hamwe Niverapine umwana ayifata ibyumweru 12 bombi bakurikiranwa. Iyo ibyo byumweru birangiye umwana akorerwa ikizamini cya mbere.

Iyo umwana agaragaje ibisubizo byuko atanduye virusi itera Sida imiti yahabwaga irahagarara, ariko umubyeyi we akomeza gufata imiti, umwana ahagarikirwa iimiti iyo umubyeyi we afata imiti neza kandi ku gihe mbese biri munsi ya 200.
Umwana yongera gukorerwa ikizami nyuma yamezi icyenda, iyo dusanze nta virusi afite twongera kumukorera ikindi kizami ku mezi 18, icyo gihe tuba dutegura kumucutsa, icyo gihe dusaba umubyeyi we ko amucutsa hanyuma hakaba hasigaye kuzamukorera ikizami kumezi 24 ari nacyo cya nyuma twasanga ari muzima ubwo tukamuvana muri gahunda zacu kuko aba ari muzima nta Virusi afite itera Sida.
Muganga Innocent Dusabimana ushinzwe ARV avuga ko nta mpfu bakibona zituruka ko umuntu yafashe imiti nabi cyangwa se yayanze ahubwo kuva mu kwezi kwa mbere kugeza muri uku kwezi bamaze gupfusha abantu bane ariko nabo bahitannywe n’indwara zisanzwe nundi wese udafite virusi itera Sida yagira.

Agira ati “Turashimira abakiriya bacu ko bafata imiti neza kandi tubashishikariza gukomeza , kugeza ubu ubwandu m’urubyiruko ni hafi ya 0 n’ibice ikintu twakishimira cyane”.
Yakomeje avuga ko ababana badahuje ubu bafite 80 tukaba dushima ko kugeza ubu mu myaka itasnu ishize nta bwandu bugaragara muri abo babana badahuje kuko buri gihembwe turahura, hari imiti ihabwa udafite ikibazo mu gihe bashaka kubonana ya Porofelagisi akayifata mu rwego rwo kwirinda kwandura.

Kugeza ubu bafite abafata imiti igabanya ubukana bwa sida ni 890 harimo abagore bagera kuri 59% n’abagabo bagera kuri 41% abana bari munsi y’imyaka 15 abo dufite ni 18 naho urubyiruko(Abangavu n’ingimbi) ni 51 Ingimbi ni 22 naho abangavu ni 29,indaya dufite zibyemera zibikora muri Bwishyura nabo ni 51 abo tukaba tuganira nabo cyane kugira ngo bagerageze kwirinda gukwirakwiza Sida .
@Rebero.co.rw