Ingimbi z’umukino wa Cricket zerekeje muri Nigeria mu mikino nyafurika

Muri uru rukerera ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 19,zerekeje mugihugu cya Nigeria,Mu mikino nyafurika yomwitsinda rya 2.

Kuri uyu wagatanu abakinnyi b’u Rwanda rugiye guhura n’ibihugu nka Kenya,Sierra Leone,Ghana,Botswana,Malawi na mozambique,iyi mikino ikazatangira tariki ya 30 Kanama kugeza tariki 8 nzeri 2022.

Igihugu kizahiga ibindi kizazamuka mwitsinda ryambe aho kizacakirana na Uganda,Tanzania,zombia imikino izabera mugihugu cya Zambia ahazava ikipe imwe rukumbi igomba gukina imikino yanyuma y’igikombe cy’isi.

MUSAALE Stephen Président wa federation ya cricket murwanda,yibukije aba basore ko bagiye guhangana kandi ko bagomba gukora nkibyo bashiki babo bakoze,

Yabaseranyije ko nibagera kumihigo biyemeje nabo nkubuyobozi bazashyira mungiro ibyo babasabye,

BIMENYIMANA Yvan Vicent de Paul Captain wiyi kipe yatangaje ko biteguye bihagije kandi ubuyobozi bwakoze burikimwe igisigaye ari ukujya guhangana kandi bazitwara neza.

MARTIN Suji Umutoza mukuru wiyi kipe yatangaje ko abasore be batanga ikize kuko bagize igihe gihagije cyokwitegura,ndetse baka baragize nigihe gihagije cyokwiga kumakipe bagiye guhura nayo.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *