Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Munini barataka ko inzara ibiciye mu mazu bahawe

Mu mudugudu w’icyitegererezo wa Munini mu Karere ka Nyaruguru bamazemo amezi abiri bahatujwe, ariko barataka ubukene ndetse n’ibibazo byinshi bibugarijwe harimo inzara ndetse no kubura amafaranga yo kugura umuriro muri ayo mazu.

Abajyaga bajya guca inshuro cyangwa guhingira abandi ntabwo bagihabwa ako kazi kuko ngo ntacyo babona cyo kubahemba, ikindi aho bavannywe ni kure yaho batujwe kandi batishoboye ku buryo ubu abenshi mubahatujwe baraburara.

Ubwo hafungurwaga ukwezi ko gusoma abayobozi basuye uyu mudugudu wa Munini abayobozi batuye aho hafi babujije abatuye muri uwo mudugudu kwegera abo bayobozi kuko babasabaga kujya kwihisha ngo ntibagaragare kubera imibereho mibi babayeho.

Bamwe batashatse ko amazina yabo atangazwa bagerageje kuvuga ko ubuzima barimo burutwa naho bari batuye nubwo hari mu manegeka, ariko kuba barabatuje muri uwo mudugudu w’icyitegererezo bakaba ntacyo kurya babona ndetse ubuzima bukaba bubacika ntabayobozi babari hafi ngo babahumurize cyangwa se bamenye uko babayeho ari agahinda gusa.

Aka ni akarima k’igikoni ariko nako ngo ntacyo kazabafasha kuko ntabwo bazatungwa n’amashu gusa

Bagira bati “Abenshi bazi ko kuba dutuye muri aya mazu agerekeranye ari ubukungu twagezemo ntabwo baziko ubu tuburara, dore ko twahatujwemo turi imiryango 48 ariko twari dukeneye nibura agashoro gatoya kugira ngo tubone uko tujya muri iri soko twubakiwe kuko murabona ko ntabahakorera. Usibye ko nubwo iri soko ryakora kubona abatugurira nabyo ni ikibazo kuko abatuye muri uyu mudugudu ni abakene rwose”.

Bakomeje bavuga ko nibura bajyaga bitabariza mu buyobozi bw’Akarere ariko ubu amatelefone barayambuwe kuko ntawemerewe gutunga telephone kuko ariyo atuma dutabaza, ubu rero imibereho ikomeje kutubana mibi cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirijwe ushinzwe imibereho y’abaturage Byukusenge Asoumpta akaba avuga ko bagomba kwishakamo ibisubizo nkuko bari babayeho mbere yuko batuzwa muri uyu mudugudu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirijwe ushinzwe imibereho y’abaturage Byukusenge Asoumpta

Agira ati “Tukibatuza aho mu mudugudu hari ibyo twabahaye byibanze byo kubafasha, iyo ubufasha budakomeje kuboneka nkuko yatujwe hariya ni mu rugo iwe, bityo bubuzima buzakomeza nkuko yabagaho mu rugo iwe, buri wese imirimo yakoraga yamuheshaga amafaranga akomeze ayikore, abatabishoboye tuzakomeza tubafashe kuko twarabitangiye kubahuza n’amahirwe ari mu karere”.

Leta ikwiriye kwiga kuri iki kibazo cy’abatuzwa mu midugudu y’icyitegererezo kuko ibyo bahawe byibanze byo kugira ngo batangire ubuzima bushya baba bagiyemo, abo baturage bumva ko Leta izakomeza kubitaho, bityo bakaba bari bakwiriye kujya babatuzanya n’abandi bishoboyemo gake cyane cyane nk’abarimu baba bigisha mu bigo byegereye iyo midugudu kugira ngo babagire inama yuko bashobora gukomeza gushaka imibereho.

Naho iyo uhatuje abatishoboye gusa ahubwo ntabwo ikibazo kiba gikemutse kuko ntawe uzabasha kugira undi inama, usibye guhora abateze amaboko ngo barebe ko hari icyo ubuyobozi buzabafasha, kandi bakwiriye kurusha gushaka ibyo bakora byabinjiriza mu ngo zabo.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *