Banki y’isi irashishikariza abikorera gushora amafaranga mu mirasire y’izuba

Mu Rwanda hateraniye inama y’abahagarariye ibihugu bigize Umuryango wa COMESA, iyi nama iteraniye i Kigali , iri kwiga uko ibihugu byafashwa hakoroshywa uburyo bwo kubona ibikoresho byafasha gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba mu buryo bwiza, hagamijwe kongererwa ( kunganira) amashanyarazi yo kumiyoboro minini kugira ngo agere kuri bose.

Ibi bikaba bikubiye mu mushinga munini uterwa inkunga na Banki y’Isi, ibi hugu kandi birasabwa gushishikariza abikorera ku giti cyabo kuza bagashora imari muri ibyo bikorwa remozo, kuko iyi banki ivuga ko yabafasha kubona inguzanyo kugira ngo babigemo bifashe kuba amashanyarazi yagera ku bantu benshi, abafashe mu kwihangira imirimo ibateza imbere.

Fidèle Abimana, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ibikorwa remezo avuga ko uyu mushinga uzafasha kunoza ubuziranenge bw’ingufu z’imirasire y’izuba.

Yagize ati “Ikigamijwe muri uyu mushinga wiswe ‘Regional Infrastructure Finance Facility’ uterwa inkunga na Banki y’isi, ni ukugira ngo hanozwe ubuziranenge bw’ingufu zituruka mu mirasire y’izuba. Ni umushinga rero ufasha ibihugu bya COMESA n’u Rwanda rurimo, kugira ngo ibikoresho bijyanye n’imirasire y’izuba bigere mu bihugu byose mu buryo bworoshye kandi byujuje ubuziranenge, bivuze ko tugomba kureba no ku buryo bisoreshwa, tukazagera aho dutanga imisoro n’amahoro duhuriyeho”.

Mutabazi Jean Baptiste Umuyobozi w’ibikorwa remezo muri Comesa avuga ko nta cyakorwa nta bikorwa remezo bihari.

Yagize ati “Ingufu ni ubuzima, nta gihugu na kimwe kw’Isi kizatera imbere kidafite Ingufu, intego ya Comesa ni uguteza imbere abaturage dukoresheje inzira z’ubucuruzi, ariko ubwo bucuruzi ntibwakorwa abantu batagira uko bahura, ngo barebe ibitagenda harimo ni ibikorwa remezo, hakarebwa nicyo abantu bakora kandi ntacyakorwa badafite ngufu, kuko nta gihugu na kimwe cyatera imbere kidafite Ingufu z’amashanyarazi, kuko ni ikintu cya mbere ngo ubashe kugira icyo ukora, unabiciruze“.

Ku bijyanye n’ubuziranenge nk’uko byagarutsweho muri iyo nama, ngo ni ukureba inganda zizewe ibikoresho biturukamo, kuko ngo hari aho bagiye bagura ibikoresho ntibimare kabiri kandi biba byahenze ibihugu.

Amb. Dr Kipyego Cheluget, umukozi mu bunyamabanga bukuru bwa COMESA avuga ko nk’uko ibihugu bya COMESA bihuriye ku isoko mpuzamahanga, ngo bifuza ko no mu rwego rw’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba byaba kimwe, bityo bikorohera buri guhugu gushyira mu bikorwa uwo mushinga.

Uyu mushinga uzarangira mu kwezi kwa Cyenda 2025 banki y’Isi ikavuga ko nugenda neza abikorera ku giti cyabo bakawitabira, hazongerwamo amafaranga umushinga ukomeze.

U Rwanda rwihaye intego y’uko muri 2024, ingo zose zo mu gihugu zizaba zifite amashanyarazi, yaba ayo ku muyoboro mugari, akomoka ku mirasire y’izuba, ibizava muri iyi nama bizaba ari ingirakamaro mugushyira ibikorwa mungiro.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *