Cooperative y’ikawa ya Gisuma yishimira umwanzuro wafashwe ku kibazo bari bafitanye na HABIYAMBERE Guillaume

Abagize Gisuma Coffe Cooperative barishimirako ubutumwa bageneye  umukuru w’igihugu binyuze ku muyobozi wabo bwamugezeho kandi bakaba barikubona ibisubizo byubwo butumwa bari bamugeneye.

Mu ruzinduko umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame aheruka kugirira mu turere dutandukanye turimo na karere ka Nyamasheke aho yahuye na baturage bari baturutse hirya no hino mu mirenge igize Nyamasheke ndetse n’abaturanyi bako karere.

Nkuko bisanzwe Umukuru w’Igihugu iyo yasuye abaturage mu karere runaka agira igihe agenera abaturage kugira ngo baganire nawe abafite ibitekerezo,ibyifuzo n’ibibazo babimugezeho bishakirwe ibisubizo mu buryo burabye.

Ari mu karere ka Nyamasheke umuturage witwa Nshimiyumukiza Phiremon uhagarariye Gisuma Coffe Cooperative yabwiye Umukuru w’Igihugu ko abaturage babarizwa muri iyo Cooperative bamutumye kubabariza ibyakarengane bagiriwe na Rwiyemezamirimo HABIYAMBERE Guillaume ufite isosiyete yitwa  HIDDEN WEALTH LTD wabambuye amafaranga agera kuri miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki kibazo Umukuru w’Igihugu yagihaye umurongo w’uburyo kigomba gukemurwamo aho yasabye ko RDB igomba kugikurikirana kandi ikagicyemura mu gihe gito gishoboka.

Ku bufatanye bwa RIB Station ya Rusizi, ku rwego rw’Intara na RIB ku rwego rw’ Igihugu na RDB bashakishije uyu HABIYAMBERE Guillaume wavuzwe ko yambuye Gisuma Coffe Cooperative asabwa kwishyura amafaranga y’abandi yahise yishyura nuko ku italiki 05/09/2022 nibwo yishyuye 20 000 000Fr kuri Konti ya Koperative.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *