Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa leta y’u Rwanda ushinzwe umuco muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco, yasabiwe gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 ku byaha ashinjwa bya ruswa.

Ni urubanza rwaburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Bamporiki yashinjwe ibyaha bibiri ari byo kwaka no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze.
Icyaha Bamporiki aregwa cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Yaburanye yemera ibyaha, akaba yatakambiye urukiko kumubabarira ngo kuko yafashije inzego z’ubutabera.
Ni urubanza rwaburanishijwe mu mizi mu gusobanura ibyaha, umushinjacyaha yagaragarije urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko icyaha cyo kwaka no kwakira indonke kigendanye n’amafaranga Bamporiki ngo yahawe n’umucuruzi Gatera Norbert.

Ngo yari amaze gusaba umujyi wa Kigali kumufasha gufungura uruganda rwe rw’inzoga rwafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.Aha akaba ari nabwo abo mu mujyi wa Kigali Dr Mpabwanamaguru Merard nawe yakwitabye urukiko agasobanura ibyizo ndonke yasanzwe mu modoka ye.
Umushinjacyaha yavuze ko Bwana Bamporiki yahawe amafaranga milioni 5 zirimo 3 ze, n’ebyiri zagombaga guhabwa umuyobozi w’ungirije w’umujyi wa Kigali.
Bamporiki wemera icyaha cyo kwakira indonke akanagisabira imbabazi yabwiye urukiko ko atari agambiriye kwakira ruswa ko ahubwo icyo yakoze ari uguhuza uwo mucuruzi yita inshuti ye n’umujyi wa Kigali kugira ngo urwo ruganda rufungurwe.
Ntacyo naba nkimariye u Rwanda
Bamporiki yavuze ko icyo yakoze ari ubuvugizi, ko atigeze ategeka cyangwa ngo abwirize abantu icyo bakora.
Me Habyarimana wunganira Bamporiki yavuze ko mu buryo bw’amategeko, uwo yunganira nta cyaha yakoze kuko nta bimenyetso bigaragaza ko yasabye cyangwa yakiriye indonke.

Ubushinjacyaha bwanzuye busaba urukiko kwemeza ko icyaha cyo gusaba no kwakira indonke gihama Bamporiki, hamwe n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze.
Mu guhuza ibihano, ubushinjacyaha bwamusabiye ko muri rusange yahanishwa igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 200 z’amanyarwanda.
Bamporiki yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku bihano asabiwe, avuga ko ari igihano gihanitse cyane ko aramutse agihawe nta kintu yaba akimariye u Rwanda. Asaba Urukiko kuzabisuzumana ubushobozi, rugaca inkoni izamba.
Ni mu gihe umwunganira yasabye urukiko ko nirubibona ukundi rwamukatira igihano cy’imyaka 5 isubitse umucamanza avuga ko urubanza ruzasomwa ku itariki 30 z’uku kwezi.
@Rebero.co.rw