Nyampinga b’ibidukikije basuye ingoro y’umurage w’ibidukikije banafatanya n’abaturage gutera ibiti

Ubwo ba Nyampinga b’ibidukikije basuraga ingoro y’umurage y’ibidukikije ya Karongi byari mu gikorwa cya “Climate week NYC” kibera New York cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 19 kikazarangira tari ya 25 Nzeri 2022.

Abo ba Nyampinga ni Iwacu Gretta, Kankindi Vanessa, Umugwaneza Denyse bose imishinga yabo ikaba yari ishingiye ku bidukikije, bakaba biteguye kuzashyira mu bikorwa iyo mishinga yabo kuko umufatanyabikorwa yabonetse, kuko nicyo kijya kibabuza gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Ni muri urwo rwego mu Rwanda hateguwe gahunda yiswe ko isi ikeneye abayitaho ngo igire ikirere cyiza “Mother Earth needs us”.Ubundi iyo ba Nyampinga bitoza batanga imishinga bazakora ni muri urwo rwego ba Nyampinga b’ibidukikije Uwimanimpaye Marie Clemence yakoze umushinga wo kubashakira inkunga muri Climate Wee NYC.

Agira ati “Twarabandikiye baradusubiza ko batwemereye kudutera inkunga kandi turifuza ko cyaba igikorwa ngaruka mwaka, ariko ntikigarukire kuri ba Nyampinga b’ibidukikije gusa, ahubwo bikagera kuri ba Nyampinga bose ariko bashobora gutegura imishinga ijyanye n’ibidukikije”.  

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura Bwana Ayabagabo Faustin yatangiye avuga ko ari igikorwa cyashimishije abatuye umurenge wa Bwishyura, kandi ko gutera ibiti ku kirwa cya Mbabara hagati mu kivu ari ukurengera ibidukikije kuko icyo kirwa gisurwa.

Agira ati “Njyewe n’abatuye umurenge wacu wa Bwishyura twashimishijwe no kubona ba Nyampinga akenshi dukunze kumva bibera mu mujyi wa Kigali bafata urugendo rwa masaha ane bakaza hano Karongi, usibye kuba baje kwifatanya natwe gutera ibiti ariko biratuma n’Akarere kacu kamenyekana”.

Umuyobozi w’Ingoro y’umurage w’Ibidukikije Frank Dushimimana ni ibyo kwishimira kuba iki gikorwa twarafatanije naba Nyampinga b’ibidukikije kuko baratumenyesheje natwe tubyakira neza.

Agira ati “ Tumaze kumenya ko bifuza kuzaza muri iki cyumweru cya Climate Week NYC gutera ibiti ndetse no gusura ingoro y’umurage w’ibidukikije dore ko iri muri Karongi gusa muri Afurika twabyakiriye neza kandi mwumvise ko ari igikorwa bashaka ko kizaba ngaruka mwaka”.

Marie Clemence yakomeje avuga ko kuza muri Karongi hari Ingoro y’umurage w’ibidukikije yihariye muri afurika, kuba twaragize amahirwe yo kuba dufite iyo ngoro yihariye ni amahirwe yo kudapfusha ubusa tukaba twaraje kuyisura kugira ngo tumenye byinshi kandi tukayihuza n’igikorwa dufite muri iki cyumweru.

Ikirwa cya Mbabara gifite hegitari 31 zisaga kikaba kiri mu kiyaga cya Kivu kugira ngo ukigereho nuko winjira ubwato nabyo biri mu bukerarugendo twavuga nk’Ikiyaga cya Kivu kubantu bakunda gutembera ndetse no kuharuhukira.

Ikindi twavuga muri Karongi ni imisozi kubantu bakunda gukora siporo yo kuyurira, kandi muri Karongi hari amahoteli agera muri 17 yakoreshwa n’abaza kuhakorera ubukerarugendo

Aba banyampinga batemberejwe mu busitani bw’ingoro y’umurage y’ibidukikije berekwa imiti ya gakondo iteyemo ndetse basobanurirwa nuko yakoreshwaga n’abanyarwanda bo hambere kandi nubu hari abakiyikoresha.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *