Rwamagana: Basobanuriwe ihame ry’uburinganire

Mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango mu Karere ka Rwamagana hatangirijwe ubwo bukangurambaga buzamara icyumweru bukaba bwatangirijwe mu Umurenge wa Fumbwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko hari ibyo buzakora muri icyi cyumweru harimo nko kuzagera ku miryango yose idasezeranye muri icyi gihe, kuko ngo nta muryango numwe utarasezeranye batazageraho ngo nubwo babitangiye mbere, babigisha banabereka ibyiza byo kubana badasezeranye ,kuko hariho abamaze imyaka myinshi babana mu buryo butrmewe n’amategeko.

Iyi miryango yasezeranye harimo abavuga ko bahisemo kubana kubera Covid-19 yaje barateguye kubana bagahagarika imihango irimo gushyingirwa, bagahitamo kubana. Harimo kandi na bamwe bakuze bari bamaranye imyaka irenga 15 babana.

Nsanguwera Jean D’Amour Umwe mu basezeranye kuri uwo munsi mu karere Ka Rwamagana, mu Murenge wa Fumbwe Akagali ka Sasabirago avuga ko ko kuba bafashijwe bagasezerana byamushimishije. yanagarutse ku bijyanye n’ ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye basabwe kubahiriza.

Ati”Uburinganire ni bwiza, Mbere mu bihe bya kera ‘ababyeyi bacu hari ibintu bajyaga bakora bitari byiza, bavuga ko nta mugabo wo gukora imirimo imwe n’imwe, ugasanga yahariwe abagore. Uyu munsi tugomba guhindura imyumvire tugafashanya mu miryango nibyiza

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko muri icyi cyumweru hari ibikorwa bitandukanye bizakorwamo.

Yagize ati” Harimo gusezeranya imiryango yabanaga itarasezeranye, kugira ngo bwa burenganzira bw’umugore ubw’umugabo, ubw’umwana bwubahirizwe hakurikijwe uko amategeko ya Repubulika y’uRwanda abiteganya, ibindi bikorwa biteganyijwe ni ukwandika abana bavutse mu bitabo by’irangamimerere, kureba imiryango ibana mu makimbirane hakarushwaho kuyegera, kuyitaho no kuyikurikirana kugira ngo ikibazo kibangamiye uburenganzira bw’umuryango kibe cyavaho, ikindi ni icy’abana b’abangavu baterwa inda zitateguwe, umwana umuvutseho ntagire uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere no kumenya ise umubyara“.

Yakomeje avuga ko hazabaho kubegera babafashe mu bibazo by’ingutu bahura nabyo harimo kwandikisha abana babyaye, gusubizwa mu mashuri kwabo bana b’abakobwa batewe inda zitateganyijwe, cyangwa se bashyirwe mu mashuri y’imyuga, ariko hanabeho gukurikirana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire Rose Rwabuhihi avuga ko abantu batakabaye bumva uburinganire nk’ikindi kintu.

Yagize ati”Ihame ry’uburinganire akenshi abantu bumva ibitaribyo, bumva guhangana, bumva ngo umugore asigaye yarazanye amategeko mashya mu rugo, bakumva ngo umugabo ntakigira ijambo, bumva amakimbirane, ibintu nkibyo bitaribyo. Nagira ngo mbisobanure neza mwese mugende mwabyumvise, Iyo tuvuga ihame ry’uburinganire ihame ni ihame nyine ni ikintu kitagomba kuvogerwa, kwibagirwa, cyitagomba gukorwa mu mafuti no kurengwaho.

Rose akomeza avuga ko uburinganire ari amahirwe amwe ku mugore no ku mugabo. Uburinganire ni amahirwe yo kugira ngo nushora nanjye nshore umwe najya kuvoma undi ajye gutashya mufatanye imirimo nk’umuntu umwe nk’uko mumaze kubyiyemeza ahangaha, mwari babiri none mwiyemeje kuba umwe, kuko urugo ntiwarushinga uri umwe murushinga muri babiri.

Iyo tuvuga uburinganire ni ukugira ngo buri wese agire amahirwe amwe akorere umuryango we nta kimutega, batavuga ngo ni umugore, batavuga ngo ni umugabo Leta y’u Rwanda irengera umugore ikarengera n’umugabo, nta mugore ufite uburenganzira bwo guhoza ku nkeke umugabo, cyangwa se umugabo asagarire umugore ngo abe yamuhohotera amukubite cyangwa amubuze ubundi burenganzira bwo kubaho neza.

Hazabaho kandi guhuza abayobozi bari mu nzego zitandukanye nk’amasibo, imidugudu kugira ngo bigishwe ihame ry’uburinganire nabo bazasigare babisobanura aho bayobora.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *