Kuri uyu wa Kabiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakomeje imyitozo mu gihugu cya Maroc, aho mu gitondo habanje imyitozo yakorewe muri Gym.

Ku i Saa kumi n’ebyiri za Casablanca (19h00) ni bwo AMAVUBI yatangiye imyitozo yayo ya mbere y’umupira mu kibuga, aho yitabiriwe n’abakinnyi 21 barimo aba AS Kigali na APR FC zari mu mikino mpuzamahanga ndetse n’abandi bakina hanze y’u Rwanda.
Abakinnyi bashya mu Mavubi barimo Sahabo Hakim ukinira Lille y’abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa, Sven Kalisa ukinira Etzella Ettelbruck yo mu cyiciro cya mbere muri Luxembourg, bakoze imyitozo ya mbere mu ikipe y’igihugu banatangaza uko babyakiriye ndetse n’intego bafite (Murabyumva muri Interviews).

Abakinnyi baraye bahageze nmu ijoro ry’ejo ni Fitina Omborenga,Niyomugabo Claude, Mugunga Yves bavuye Tunisia, ndetse na Emmanuel Imanishimwe, Djihad Bizimana, Ngwabije Bryan Clovis na ISHIMWE Gilbert, uyu munsi mu gitondo hagera Ntwari Fiacre wa AS Kigali wari uvuye I Huye, bose bakaba bakoze imyitozo n’abandi.
Abakinnyi batakoze imyitozo batari bahageze ni : Niyonzima Ally, Steve Rubanguka na Habimana Glen.






@REBERO.CO.RW