Mukamunana Tasiyana aratakamba asaba guhabwa icyangobwa cy’ubutaka

Mukamunana Tasiyana avugako nyuma yuko umukuru w’igihugu asabye akarere ka Rusizi kumukemurira ikibazo ubwo yasuraga akarere ka Nyamasheke kuzeza nubu ngo ntakirakorwa.

Bimwe mu bibazo biba byahawe umurongo na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mu gihe aba yasuye abaturage hirya no hino mu gihugu kugirango bikemurwe n’inzego zibanze uhereye ku karere kuko arirwo rwego rwegereye abaturage.

Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame yasuraga akarere ka Nyamasheke mu kiganiro yagiranye na baturage batuye muri ako karere n’abandi baturiye ako karere hari bimwe mu bibazo yagejejweho na baturage.

Bimwe mu bibazo yagejejweho harimo ikibazo cy’umukecuru Mukamunana Tasiyana utuye mu murenge wa Bugarama mu kagali ka Nyange mu mudugudu wa  Gatebe.

Tasiyana avuga ko yatashye 1995 ubwo yari atahutse nk’abandi banyarwanda bose bari barahunze kubera Jenoside yakorewe abatutsi 1994 icyo gihe yahawe isambu yo guhingamo kugeza nubu ayihingamo ariko akaba afite ikibazo cyuko iyo sambu atigeze abona ibyango bwa byayo by’ubutaka.

Ubwo Tasiyana yagezaha ikibazo cye kuri Perezida wa Repuburika Paul Kagame yahise asaba umuyobozi wa karere ka Rusizi guhita akemura icyo kibazo kandi byihuse.

Mukamunana Tasiyana yabwiye umunyamakuru wa Rebero.co.rw ko nyuma yuko umukuru w’igihugu asabye ubuyobozi kumukemurira ikibazo ko hagiye gushira ukwezi nta kintu kirakorwa kandi ko nta muyobozi numwe wigeze amugeraho ngo anamubwire aho ikibazo cye kigeze gikemurwa.

Moyar wa karere ka Rusizi niwe wari wahawe inshingano zo gukirikirana iki kibazo,Kuri ubu iyo ubajije mu karere bakubwirako icyo kibazo bakizi kandi bari kugikurikirana.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *