Ku myaka 60 ‘Spider – Man’ wo muri France yuriye igorofa ndende cyane

Umugabo w’inzobere mu kurira uzwi nka “Spider-Man” w’Ubufaransa yizihije isabukuru y’imyaka 60 yurira igorofa y’inzu 48 zigeretse i Paris nta kintu cy’ubwirinzi afite.

Alain Robert yuriye Tour TotalEnergies hagati muri Paris nta migozi cyangwa ibifashi akoresheje.

Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati“Ndashaka guha abantu ubutumwa ko imyaka 60 ntacyo ivuze. Ushobora gukomeza siporo, ugakora ibintu bitangaje.” Ageze ku gasongero k’iyo gorofa bivugwa ko yahise atabwa muri yombi.  

Mbere, Robert yari yaruriye kenshi iyi gorofa ya Tour TotalEnergies. Kuri iyi nshuro byamufashe iminota 60 gusa ngo agere ku gasongero, nk’uko ikinyamakuru Defence 92 kibivuga.

Nyuma yo kuyurira yagize ati “Mu myaka myinshi ishize niyemeje ko ningira imyaka 60 nzongera nkurira iriya gorofa nanone kuko 60 isobanuye imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru mu Bufaransa kandi numva ari ikintu cyiza.”

Yongeraho ko intego y’uko kurira yari no kwibutsa abantu ibibi byo gushyuha kw’isi, nk’uko Reuters ibivuga.

Robert arazwi mu kurira inzu ndende ku isi. Muzo yahangaye harimo  Burj Khalifa y’i Dubai inzu ndende kurusha izindi ku isi yuriye akagera ku gasongero.

Iyo azamuka ntareba hasi

Akenshi akora ibi bikorwa bye atabanje kumenyesha cyangwa gusaba uruhushya, ibyatumye agenda afatwa agafungwa bya hato na hato.

Reka turebe n’izindi yazamutse uko zireshya naho ziherereye:

Inzu ya Opera iri Sydney muri Australia ifite metero 65; Umunara wa Tour Eiffel uri Paris ufite metero 313; Inzu ya Empire State Builiding iri New York muri Amerika ifite metero 318; Inzu y’umunara ya Sears iri Chicago muri Amerika ifite metero 443; Inzu ya Taipei 101 iri muri Taiwan ifite metero 508; Inzu yitiriwe Jin Mao iri Shanghai mu Bushinwa ifite metero 420 ageze ku gasongero kayo yahise afatwa arafungwa.

Burj Khalifa y’i Dubai inzu ndende kurusha izindi ku isi yuriye akagera ku gasongero.
Aho yurira abantu barahurura bakareba uko ayizamuka
Burj Khalifa y’i Dubai inzu ndende ku gasongero kayo

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *