Cimerwa Talent Detection Camp yitabiriwe na bana barenga 50 bagaragaje impano zabo

Umwiherero w’abana 50 batozwaga umukino wa Tenise yo ku meza (Table Tennis) na Tennis isanzwe wasojwe hatangwa ibihembo kubana bitwaye neza kurusha abandi bahabwa ibikoresho by’ishuri n’imidali

Ndagijimana Joseph usanzwe ari umukozi muri Cimerwa ku bufatanye bwe na Cimerwa yateguye igikorwa cyo  Gushaka no kugaragaza impano mu bakiri bato bise “Cimerwa Talent Detection Camp” ku bana baturiye uruganda ndetse n’abana bafite ababyeyi bahakora, uyu mwiherero ukaba warakomatanyije imikino ibiri ariko ifite aho ihuriye.

Uyu mwiherero ukaba warakomatanyije umukino wa Tennis ikinirwa ku meza (Table Tennis) na Tennis isanzwe,Uyu mwiherero ukaba waramaze igihe kigera ku byumweru bitatu.

Ishyirahamwe rya Table Tennis rikaba ryari ryohereje inzobere muri uyu mwiherero aho yafashije abana kumenya no gukina uyu mukino aho yafatanyije n’aba bana mu gihe k’ibyumweru bitatu,ababyeyi bakaba baribajije impamvu ishyirhamwe rya Tennis isanzwe ryaba ritaratanze uwaza gufasha kuzamura impano ziri kuri Cimerwa.

Joseph wateguye uyu mwiherero avuga ko yamenyesheje ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda abamenyesha anabasaba umutekinisiye wabafasha muri uyu mwiherero ntiyagira igisubizo ahabwa.

Ndagijimana yakomeje agira ati “Nubwo twahuye ni imbogamizi zo kutabona umutekinisiye wa Tennis isanzwe twifashije abo dufite hano kuri Cimerwa kugira ngo umwiherero ugende neza turashimira abana,ababyeyi na Cimerwa yaduteye inkunga dusoje neza”.

Umwe mu bayobozi b’uruganda rwa Cimerwa wari witabiriye gusoza uyu mwiherero yashimiye cyane abateguye uyu mwiherero abizeze ko bazahora babashyigikira mu bikorwa byo gushakisha impano mu bakiri bato muri iyi mikino.

Umwiherero ukaba warasojwe no gutanga ibihembo kubana bitwaye neza bahabwa ibikoresho by’ishuri naho batatu ba mbere bakaba baranahawe imidali muri buri mukino dore ko hatoranyijwe abana 12 bitwaye neza kurusha abandi bakaba bagiye gukomeza gukurikiranwa kugira ngo bagure impano zabo.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *