Imyaka irenga itatu ikipe y’igihugu ya Rugby yongeye gukina imikino mpuzamahanga

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Nzeri ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe yaturutse mu Bubiligi ya Kibubu, umukino wangiye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinze 52-15 bya Kibubu.

Umukino wabereye kuri Celcle Sport mu Rugunga aho wakurikiwe n’abakunzi buyu mukino ndetse hakaba hari Ambasaderi w’Ububiligi Nyakubahwa  Bert Versmessen ari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda Bwana Kamanda Tharcisse, hamwe n’umwungiriza we Gakirage Phillipe.

Umukino wagaragaje imbaraga nyinshi ku ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kuko nubwo Kibubu yanyuzagamo ukabona ko isunika ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ariko yayirushaga imbaraga cyane kuko bigaragarira uko umukino warangiye.

Umwe mu bakinnyi akaba ari nawe wari ubayoboye mu kibuga Patrick Ikorukwishaka yagarutse ku mukino bari bamaze gukina ndetse anavuga ko ikipe bakinnye itari ku rwego rwabo, ariko akemeza ko hakenewe imikino myinshi kugira ngo barusheho kwitegura imikino umwaka utaha.

Agira ati “Turatsinze ariko dukeneye indi kipe twakwipimiraho kuko iyi urwego rwayo ruri hasi cyane, ariko kugira ngo dutsinde ibi bitego ni ubwitange bwa buri wese no gushyira hamwe kuko muri Rugby nta kamara cg se umukinnyi ngenderwaho uhari ahubwo ni ugukorera hamwe. Urwego rwacu natwe ruracyari hasi ariko dukeneye gukora cyane ndetse dushakirwa n’indi mikino ya gicuti myinshi”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda nyuma yo gukurikirana umukino w’Ikipe y’Igihugu ya Rugby yagize icyo atangariza itangazamakuru ku mikino bafite umwaka utaha ndetse n’imyiteguro.

Agira ati “Nyuma ya Covid-19 uyu niwo mukino mpuzamahanga dukinnye, uyu mukino ukaba uduhaye ishusho yuko ikipe y’Igihugu ihagaze ndetse nicyo tugomba gukora, nidukomeza kwitegura tukaba twisera ko umwaka utaha ikipe yacu ishobora kuzitwara neza, kuko iyi kipe twakinnye iri ku mwanya wa 20 ku rwego rw’isi, bityo rero hari icyo idusigiye.”

Yakomeje avuga ko ubu siporo ishingiye ku bukerarugendo ariyo igezweho aho ubu aya makipe uko yitabira imikino ya gicuti ari nako agenda amaze gusura ibyiza bitatse u Rwanda, anvuga ko usibye gukina butsura n’umubano nibyo bihugu kuko ba amabsaderi babyo bakurikirana imikino.

Ubu ikipe irimwo abakinnyi bakiri batoya akaba ariyo mpamvu dushyiramo imbaraga kugira ngo iyo kipe ishingiye ku bakinnyi bakiri batoya izabashe kumenyerana ndetse ibashe kubana igihe kinini, ubu usibye kwitegura imikino mpuzamahanga ubu dufite undi mukino n’ikipe y’igihugu y’Abarundi mu minsi yavuba tuzabamenyesha.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu nawe yagize icyo atangaza nyuma y’igihe kirerkire ikipe idakina ariko abanza gushimira abahungu be uko bitwaye akomeza avuga ko nyuma yo gukina Seven zo kwibuka, ubu nibwo dukinnye umukino mpuzamahanga.

Agira ati “Abakinnyi ba kera bumvaga ko aribo bagize ikipe y’Igihugu kandi bashoboye nabo barabona ko harimo impinduka mu kibuga, bityo ni ibi dukeneye ko hagaragara amasura mashya mu ikipe y’Igihugu, ariko icyo barimo kubura ni imbaraga igikenewe nuko bagomba kujya muri Gym ngo bazamure imbaraga zabo kugira ngo bazabashe guhangana n’andi makipe”.

Ambasaderi w’ubwami bw’ububiligi Bert Versmessen yakurikiye umukino kuva utangiye kugeza urangiye akaba yashimye urwego u Rwanda ruriho ndetse akaba ashima uko umukino wagenze.

Agira ati “Wari umukino mwiza ariko bikaba byagaragaraga ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yari hejuru ya Kibubu njyewe by’umwihariko nagize ibihe byiza muri iyi nyuma ya saa sita, kubera ko abafana ku mpande zombi byari byiza haba ku makipe ndetse n ‘ahazengurutse ikibuga”.

Imyiteguro ikaba itangiye kuko umwaka utaha tuazakina imikino mpuzamahanga yo gushaka itike y’imikino Olimpike kandi aha amakipe yombi yaba iya bagabo n’abagore yose izitabira bityo imyiteguro ikaba igomba gutangira hakiri kare, mbese igihe ni iki.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *