Cricket: Abangavu bavuye muri Botswana beretse igikombe abatuye Umujyi wa Kigali

Yasesekaye i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 14 Nzeri 2022 ikubutse muri Botswana aho yakiniye iri rushanwa. Ikipe imaze kugera ku kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, abakinnyi muri rusange  bari kumwe n’abatoza babo, abafana n’abayobozi ba Federation  batemberejwe  Umujyi wa Kigali, banerekana igikombe cya Afurika begukanye muri Botswana.

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu  Ishimwe Gisele yatangarije Rebero.co.rw  ko urugendo rwabagendekeye neza cyane, kuko batsinze irushanwa nyafurika, agaragaza ko bashyizemo imbaraga nyinshi  kugira ngo begukane irushanwa.

Agira ati “Imbogamizi twahuye nazo  ni uko ikipe ya  Tanzania yatugoye  dore ko umukino usoza amatsinda twarimo, yadutsinze gusa ngo ntabwo twacitse intege kuko twaje guhurira ku mukino wa  nyuma  kandi turawutsinda“.

Perezida w’Ishyirahamwe ry umukino wa Cricket mu Rwanda  Stephen Musaale,  mu kiganiro twagiranye akimara kwakira abakinnyi yishimiye  cyane itsinzi, ngo gutwara igikombe cya Afurika  biraharanirwa.

Agira ati “Nagiye mbona ubutumwa ku bantu benshi bashimira uko  u Rwanda rwegukanye iki gikombe ndetse n’abanyarwanda batari bazi uyu mukino wa cricket bishimiye iyi intsinzi“.

Yakomeje avuga ko  atari amahirwe yabagwiriye  kwegukana  igikombe, abana ngo barakoze cyane.Mu mikino yo kwibuka abazize genocide yakorewe abatutsi muri uyu mwaka ndetse no mu myaka ishize,  yakinnye imikino ya gicuti n’indi mpuzamahanga.

Abakinnyi batanu muri abo bari mu irushanwa, mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka  bagiye muri Nigeria ndetse bakina shampiyona, birumvikana ko bari biteguye.

Mu rwego rwo gutegura imikino y’isi izabera muri Afurika y’Epfo mu kwezi kwa Mutarama 2023, President  Musale yavuze ko bagiye gutegura imikino ya gicuti kugira ngo ikipe izarusheho kwitwara neza muri iyo mikino y’isi.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *