U Rwanda rutsindiye tike y’igikombe cy’isi umwaka utaha muri Afurika y’Epfo

Mu mikino yaberaga muri Botswana yo gushaka tike y’igikombe cy’isi u Rwanda rwgukanye iyo tike rutsinze Tanzaniya kuri 6 Wickets umwanya wa gatatu ukaba wegukanywe na Namibia itsinze Uganda kuri 4 Wickets.

Bimwe mubyo baharaniraga ni ukujya mu gikombe cy’isi ibyo akaba aribyo bari batumwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda Bwana Musaale Stephen ubwo yabahaga ibendera ababwira ko bagomba kwimana u Rwanda none babigezeho.

Ikipe y’u Rwanda ikaba ibigezeho itsinze Tanzaniya yari yabanje kuyitsinda mu matsinda ubwo yabatsindaga kuri 1 Runs, ibyo umutoza wabo akaba yarabikurikiranye akosora amakosa bakoze none intego ye ayigezeho kuko ayitsinze ku mukino w anyuma.

Kapiteni wa Tanzaniya ati ndashimira bagenzi banjye uko twitwaye muri iyi mikino kuba tudatwaye igikombe tugiye kwitegura ubutaha tuzongere tuboneke muri iyi mikino.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya U 19 nawe akaba yashimiye bagenzi be ndetse anongeraho ko icyo baharaniraga ari ukugera mu gikombe cy’isi none arashimira bagenzi be baharaniye kugera muri icyo kiciro.

Ishimwe Henriette akaba ariwe mukinnyi w’umukino wa nyuma akaba yashyikirijwe igikombe cyo kwitwara neza, nawe ashimira bagenzi be uko bafatanije ndetse n’umutoza wababaye hafi.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *