
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugege gusubika igihano nta somo byatanga
Kuri uyu munsi mu gusoma urubanza rwa Bampoliki Edouard wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'umuco urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasanze gusubika igihano nta somo byatanga k’umuntu wari icyitegererezo bityo akaba yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60.
Ni mu rubanza yaburanaga aho yafatiwe mu cyuho yaka indonke umucuruzi Norbert Gatera yari yarajujubije amwaka amafaranga kugira ngo adafungirwa uruganda rwe rukora inzoga ruri ku gisozi aho bakunze kwita kuri Romantic Gaden.
Nyuma yo kuburana mu mizi ndetse ubushinjacyaha bukamusabira gufungwa imyaka 20 hamwe n’ihazabu ya miliyoni 200, mu bushishozi bwabo abacamanza b’urukiko rwibanze rwa Nyarugenge bakaba bamukatiye igifungo cy’imyaka 4 hamwe n’ihazabu ya miliyoni 60.
Urukiko mu b