Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize uburwayi yaramaranye iminsi

Inkuru y’akababaro ku muryango wa Yvan Buravani kuko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, nibwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo ko umuhanzi w’umunyarwanda Burabyo Yvan yatuvuyemo azize uburwayi.

Yvan Buravan yavutse tariki 27 Gicurasi 1995, akaba yitabye Imana tariki 17 Kanama 2022 (yari afite imyaka 27 y’amavuko), akaba yari umuhanzi ukiri muto wari ukunzwe cyane n’urubyiruko, Kuva Yvan Buravan yasohora indirimbo ‘Big time’ ntabwo yigeze agaragara ayimenyekanisha yaba mu bitangazamakuru n’ahandi.

Yvan Buravan wamenyekanye cyane mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo nkiyo yise Malayika yakunzwe na benshi, yitabye Imana azize Kanseri y’impindura, aho yarimo kwivuriza mu gihugu cy’Ubuhinde, nk’uko byagaragaye mu itangazo ryashyizwe hanze n’abasanzwe bakurikirana inyungu ze mu muziki.

Ni nyuma y’aho yari amaze iminsi arwaye iyi ndwara, ndetse yagerageje kwivuriza mu Rwanda aho yabanjirije muri King Hospital Faysal aho yaje gutaha yiyumvamo ko yorohewe, nyuma yaje kongera kurwara akomereza kujya kwivuza muri Kenya aho yaje mu ntangiriro zuku kwezi yaje kujya kwivuriza mu Buhinde aho yaguye akurikiranwa n’abaganga.

Ni mu gihe babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, abantu benshi batandukanye bazwi mu myidagaduro nyarwanda, bagaraje ko bababajwe cyane n’urupfu rw’uyu musore wari ukiri muto, banamwifuriza iruhuko ridashira.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *