Abanyamahanga bizihije umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya barashima umutekano hababwa bari mu Rwanda

Abanyamahanga baje kwizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, batangaje ko bashima umutekano hababwa bari mu Rwanda ndetse n’urukundo bagaragarizwa n’Abanyarwanda kuko biborohera kugera ku kiba cyabazanye.

Kuri uyu wa Mbere, Abakirisitu baturutse hirya no hino ku Isi bahuriye i Kibeho ku butaka butagatifu, mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.

Aba bose baravuga ko ibitangaza baboneye ku butaka butagatifu i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, bagiye kubigira ubuhamya kuri bagenzi babo bakerensaga ibitangaza Imana yakoreye mu Rwanda aha i Kibeho.

Igitambo cy’ukarisitiya cyatuwe n’umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Celestin Hakizimana, nicyo cyabimburiye umuhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya wizihirijwe i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Bamwe mu bakirisitu bitabiriye isengesho aha i Kibeho, bavuga  ko uyu ari umwanya mwiza wo kwegera Imana ikanashimirwa ibitangaza yakoreye Igihugu cy’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igitambo cy’ukarisitiya gihumuje ahagana saa cyenda nibwo benshi mu bakirisitu bari bateraniye Kibeho, babonye ibintu bidasanzwe ku zuba nk’uko babyivugira. 

Nomfika Carlo Number waturutse mu itorero ry’abametodisti mu gihugu cya Afurika y’Epfo, avuga ko ibitangaza aboneye aha Kibeho agiye kubigira ubuhamya kuri bagenzi be.

Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Catalan yavuze ko iyo ubutumwa bw’umubyeyi Bikira mMariya yatangiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru buhabwa agaciro, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iba itarabaye ngo ihitane ubuzima bw’inzirakarengane.

Mu mwaka wa 1981 nibwo amabonekerwa ya mbere yabereye i Kibeho ku mukobwa witwa Mumureke Alphonsine wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Mere du Verbe, nyuma hakurikiraho Mukamazimpaka Anathalie na Mukangango Marie Claire.  

Kuva iki gihe aha i Kibeho hahise hafatwa nk’ahantu hadasanzwe ku bakirisitu cyane cyane abo muri Kiliziya Gatolika.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *