Taïwan : Ingabo z’Ubushinwa zakomeje imyitozo ya gisilikari

Kur’uyu wa mbere, Taïwan yatangaje ko kur’uyu wa mbere Ubushinwa bwatangije indi myitozo ya gisilikari mu mazi no mu kirere hirya no hino y’iki kirwa.

Iyi myitozo ya gisirikari yakomeje nk’igihano cy’uruzinduko rwa Nancy Pelosi ; Perezidante w’umutwe w’abadepite mu nteko y’Amerika.

Mu itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Taïwan yamaganye uyu mwanzuro w’Ubushinwa wo gukomeza iyi myitozo. Yagize ati : “ ni ubushotoranyi no gukaza imiterere y’ikibazo k’uUbushinwa.”

Ubusanzwe, Ubushinwa bwari bwatangaje ko iyi myitozo ya gisirikari igiye gukorwa no kwihimura ku ruzinduko rwa Nancy Pelosi ariko ivuga ko izakorwa mu minsi ine gusa. Ni ukuvuga ko yagombaga kurangira ku cyumweru, ku wa 7 kanama(8) 2022.

Iyi myitozo kandi yakorwaga hakoreshejwe indege n’amato y’intambara ndetse haraswa amasasu y’ukuri, ikabera mu gice cy’amazi cya Taïwan ndetse mu bice biyizengurutse.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *