REMA imaze gutunganya hegitari 446 z’inzuri muri Gishwati-Mukura

Mu nkengero y’amashyamba ya Gishwati na Mukura aherereye mu runana rw’imisozi y’isunzu rya Congo Nil mu Ntara y’Iburengerazuba akaba ari igice gikorerwamo ubworozi cyane kuva kera, ni nayo mpamvu mu gusubiranya iki gice gutunganya inzuri no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi byakozwe.

Abakora ubworozi batunganyirijwe inzuri, abandi bahabwa inka ndetse n’amatungo magufi ibi byatumye abakora ubworozi butandukanye, ubusanzwe bangizaga ishyamba baragiramo cyangwa se bacamo imiti yo kuvura amatungo yabo ndetse no gukoreramo ubworozi bw’inzuki. Bahagarika ibyo bikorwa bityo babaho neza bitabasabye  kongera gusubira mu bikorwa byangiza rya shyamba n’ibidukikije muri rusange.

Icyanya cya Gishwati – Mukura ni hamwe muhakorerwa ubworozi cyane, bikorerwa ahanini mu nkengero z’amashyamba ya Gishwati-Mukura ndetse n’ibice biyakikije, gusa ibikorwa by’ubworozi biri mubyagiraga uruhare cyane mu iyangirika ry’amashyamba Gishwati-Mukura aborozi bashaka aho kuragira abandi bashakamo imiti y’amatungo, dore ko iri shyamba rikungahaye ku bimera gakondo.

Ibi biri mu byatumye iri shyamba ryangirika cyane usibye gusubiranya iri shyamba no gushyiraho imbago z’ubuhumekero bwaryo binyuze mu mushinga LAFREC ugamije gusubiranya icyanya cya Gishwati Mukura, ikigo REMA cyatunganije inzuri hakaba hamaze gutunganya hegitari 415 mu turere tune umushinga ukoreramo aritwo Nyabihu, Ngororero, Rutsiro na Rubavu ibi bikaba bishimwa n’uturere cyane mu rwego rwo guteza imbere ubworozi n’umusaruro ubukomokaho.

Mukandayisenga Antoinette umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu avuga ko ari igikorwa cyiza kuko umukamo uzaturuka muri ubwo bworozi uziyongera kandi ukaba ari mwiza kuko bizatuma aborozi inka zabo zizabasha kwiyongera.

Umuyobozi w’Akarere wungirijwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rutsiro avuga ko abaturage bafite begereje ishyamba abenshi ari abahinzi n’aborozi.

Agira ati “Mu bikorwa byakozwe harimo kubafasha gukora ubuhinzi bwiza bubafasha kurwanya isuri cyane ko ahageze isuri wa musaruro ntuba ukibonetse, ariko ubu noneho kubera ko isuri yarwanyijwe barahinga bakeza”.

Gutunganya inzuri hatewemo ibiti bya gakondo bitanga imiti y’amatungo haterwamo kandi ibiti byaba ibiryo byayo matungo ndetse n’ibindi bitanga igicucu inka zugamamo kandi bikanarinda umuyaga mwinshi uteza isuri ituruka ku muyaga.

Iyi suri y’umuyaga yo itera igabanuka ry’ubwatsi bw’amatungo nkuko bitangazwa na Patrick Nsabimana umuhuzabikorwa w’umushinga wa LAFREC kuko nu nzuri haba isuri ikomeye cyane.

Agira ati “Hari isuri itari iy’ubutaka gusa ahubwo hari niterwa n’umuyaga kuko uza ugatwara ubwatsi bwose bityo bigatuma ubwatsi butongera kumera kuko umuyaga uba watwaye imbuto zabwo zose, gutera ibiti rero bituma bikingira ubwatsi wa muyaga, noneho urwuri ruhakomeza rukabaho neza ndetse bigafata na bwa butaka”.

Yakomeje avuga ko hari ubundi bwoko bw’ibiti biterwamo biribwa n’amatungo bikaba byongera ibyo amatungo yabonaga kuko haterwa Kariyandara ibyo nabyo bikongera gufasha muri za nzuri, ikindi cyiciro cya gatatu cy’ibiti biterwamo ni ibiti gakondo bivura, ibi bigatuma aborozi badasubira kubishaka muri pariki kuko biba byatewe mu nzuri zabo.

Isuri y’ubutaka n’ikomoka ku muyaga byose byagiraga ingaruka ku matungo kuko byagabanyaga ubwatsi mu nzuri, kuragira mu kajagari nabyo byatezaga isesagura ry’ubwatsi kuko inka zirirwaga zigendagenda ubwatsi bwose zikaburisha kandi mu gihe gito.

Ibi byatumye inzuri zigabanywamo ibice ku buryo iyo zirangije kurisha hamwe zimurirwa ahandi mu kindi gice bityo zikaharisha igihe kinini, aborozi kandi bazitiriwe inzuri buri wese inka ze zikarisha mu rwuri rwe, ibi bikaba byaragabanije amakimbirane  yabaga hagati y’aborozi bapfa ko umwe yarengereye urwuri rwa mugenzi we.

Gutunganya izi nzuri byatumye byongera ubwiza nyaburanga  bikazajya bikurura ba mukerarugendo bihera ijisho icyanya gitunganije neza, ndetse bikabasha kwinjiza amafaranga mubabasha kuhasura ndetse no kuharuhukira dore ko haba hari amahumbezi hamwe n’akayaga keza.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *