Guverinoma y’u Rwanda irasaba inzego z’ibanze kugarura gahunda y’ingarani kuri buri rugo

Guverinoma y’u Rwanda irasaba inzego z’ibanze kugera kuri ba Goronome bo ku rwego rw’umurenge kugarura gahunda y’ingarani kuri buri rugo, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi hifashishijwe ifumbire y’imborera.

Mu gihe bimwe mu bihugu byo ku isi birimo n’u Rwanda bikomeje kugerwaho n’ingaruka zirimo izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bitewe n’intambara imaze amezi atari menshi cyane hagati y’u Burusiya na Ukraine, ifumbire mva ruganda ni kimwe mu byagiye bivugwa ko bishobora kuzagenda bihenda bishingiye ahanini ku izamuka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli.

Ibi birahurirana n’uko hari ubwo mu Rwanda hagiye humvikana ibura ry’ifumbire mva ruganda bigakerereza abahinzi, ibigira ingaruka ku umusaruro.

Dr. Édouard Ngirente, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, aravuga ko abahinzi bakwiye gushaka ibisubizo muri ubu buryo.

Ikingenzi kirimo hari ugukoresha ifumbire , ari ifumbire mva ruganda ari ifumbire bita iy’imborera izo fumbire zombi zirakenewe, ariko tukavuga ngo n’utarabona ifumbire mva ruganda atarayigura imborera yo ikorerwa iwacu mungo ,Guverinoma y’u Rwanda yongeye gusaba ko abaturage twese turi mu buhinzi n’ubworozi ikintu kitwa ifumbire y’imborera tukiteho dukore ibimoteri cyangwa ingarani betewe n’akarere.

Bamwe mu baturage, baravuga ko nyamara n’ubwo gutunga ingarani kuri buri rugo bitagishyirwamo imbaraga nyamara byabafashaga kubona ifumbire no kongera umusaruro, ndetse ngo biramutse bihawe imbaraga byagabanya amafaranga agendera mu kugura imvaruganda bahamya ko ibahenda.

Ku bw’ibi, Guverinoma y’u Rwanda irasaba abakozi bayo mu nzego z’ibanze gukangurira abaturage gukoresha imborera, ndetse ngo buri rugo rugomba kugira ingarani.

Dr. Édouard Ngirente, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda nibyo akomeza avuga.

Nkaba mboneyeho kongera gusaba buri mu Goronome w’umurenge n’abashinzwe ubuhinzi mu karere n’aba visi meya bashinzwe urwego rw’ubukungu kwita kuri icyo gikorwa cyo kugirango buri rugo ruri mu Rwanda rwose rugire ikimoteri cyangwa ingarani nta rugo rugomba kuba rudafite ikimoteri cyangwa ingarani rushyiramo iyo myanda ituma izavamo ifumbire nyuma kandi igafasha mu buhinzi.

Abahanga mu by’ubuhinzi bavuga ko n’ubwo ibihingwa bikenera ifumbire ikorerwa mu nganda kugira ngo biyibonemo imyunyu ngugu, abahinzi bakenera cyane ifumbire y’imborera iva mu myanda ibora bahura nayo umunsi ku munsi, imvaruganda ikaza yunganira.

Kutagira ingarani kuri bamwe mu bahinzi bibakururira gutakaza amafaranga menshi mu kugura ifumbire bikaba byagira n’abo bikururira guhinga nta fumbire cyangwa bagakoresha nke cyane bitewe n’ubushobozi bafite, ibigira ingaruka ku umusaruro wabo nyamara bifashishije ingarani bakegeranya imyanda igenda ibora ikabyara ifumbire y’imborera.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *