Ubushakashatsi bwakozwe na OMS bugagaragaza ko konsa umwana neza ari cyo gikorwa kiza ku isonga mu gukumira impfu z’abana

Kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 7 Kanama buri mwaka Isi yose yizihiza icyumweru cyahariwe konsa hagamijwe guteza imbere no gushyigikira konsa. Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) bugaragaza ko konsa umwana neza kuva akivuka kugeza ku myaka ibiri ari cyo gikorwa kiza ku isonga mu gukumira impfu z’abana kurusha ibindi.

Kuva mu 1991 ibihugu birenga 120 ku Isi iminsi irindwi ya mbere y’ukwezi kwa munani aba ari icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro ko konsa.

Abahanga mu mirire n’ubuzima bavuga ko umwana ukivuka agomba konka amezi atandatu nta kindi kintu avangiwe, ibi bikaba aribyo biri gukorwa mubukangurambaga mubigo nderabuzima.

Mu gukangurira ababyeyi konsa neza abana no kwitabira imirire iboneye, bamwe mu babyeyi baganiriye na Isango Star bavuze ko bazi neza akamaro k’amashereka kubana.

Umwe yagize ati “konsa umwana bituma umwana akura neza akagira ubuzima bwiza atarwaragurika, ubundi umwana agomba konswa amezi 6 nta kindi kintu umuvangiye habe n’amazi.”

Muri iki gihe konsa neza umwana bimeze nk’ibyibagiranye kuri bamwe mu babyeyi, aho byatumye u Rwanda nubwo rukiza ku mwanya wa mbere ku Isi ku konsa ,mu Rwanda byaragabanutse nkuko bivugwa na Machala Faustin ushinwe imirire y’umubyeyi n’umwana mu kigo k’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana.

Ku rwego rw’Isi ni 41% y’ababyeyi bonsa gusa ntakindi bavangiye umwana, mu Rwanda uko duhagaze ubu gushyira umwana ku ibere mu isaha ya mbere akivuka biri kuri 80% byari kuri 80,5% muri 2015 muri 2020 byazamutseho gato bigera kuri 85,5% twasanze ababyeyi batakibyitabira cyane muri 2020 dusanga turi kuri 80,9%, ntiturakora ubushakshatsi ngo turebe impamvu yatumye konsa bigabanuka, mu rwego mpuzamahanga mu rwego rw’ibindi bihugu dutekereza ko natwe ari kimwe mu mpamvu, ikiza imbere cyambere ni ugukora, ababyeyi benshi kugirango azabone amezi 6 atava mu rugo yicaye ni ikibazo gikomeye, ni imwe mumpamvu ituma konsa bigabanuka yewe niyompamvu dutekereza ko mu rwego rw’Isi konsa biri hasi cyane.

Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “twongere imbaraga mu konsa kwigisha dushyigikira ababyeyi uko bikwiye” .Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’isahami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) bwagaragaje ko konsa umwana neza kuva akivuka kugeza ku myaka ibiri bikumira impfu z’abana kurusha ibindi.

Konsa bituma abana bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere basaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane bari munsi y’imyaka 5 badapfa buri mwaka abana bonse neza bakura neza mu bwenge no mu gihagararo. Abana bonse neza kugeza ku myaka 2 bagira amahirwe yo kubaho akubye incuro 6 ugereranyije n’abana batonse neza.

Konsa bigafasha ubwonko bw’umwana gukura ndetse bikamurinda umubyibuho ukabije. umwana yonka inshuro ziri hagati 8 na 12 ku munsi naho konsa neza bimara iminota iri hagati ya 20 na 30 .naho kurwego rw’Isi konsa biri kuri 41%,u Rwanda ruri kuri 80,5% .

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *