Kwitwara neza mu ikipe y’igihugu ya Zambiya mu gikombe cy’Afurika cy’abagore 2022 cyabereye muri Maroc byatumye bazamurwa mu ntera kuberako ari abasirikare bakinira ikipe ya gisirikare yo muri Zambiya.

Umuyobozi w’ingabo za Zambiya, Lieutenant Jenerali Sitali Dennis Alibuzwi yazamuye mu ntera abakinnyi ba Green Buffaloes (ikipe y’igisirikare cya Zambia) bari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Zambiya Copper Queens yegukanye umwanya wa 3 mu gikombe cy’Afurika cy’abagore 2022 cyabereye muri Maroc.
Umunyezamu Hazel Nali, ba myugariro Anita Mulenga, Agness Musesa na rutahizamu Barbara Banda! Bahawe ipeti rya Sergeant, mu gihe umukinnyi wo hagati Ireen Lungu ubu ari Kaporali,Ba myugariro Martha Tembo na Lushomo Mweemba ubu ni Lance Corporal hamwe na rutahizamu Natasha Nanyangwe we yagizwe Private

Lt Gen Alibuzwi yavugiye ku cyicaro gikuru cy’ingabo i Lusaka ubwo yahuraga n’abakinnyi, yashimiye aba bakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa anabasaba kutazacogora mu gihe bitegura igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru, mu bagore 2023.

Lt Gen Alibuzwi yijeje abakinnyi ko azakomeza kubashyigikira no mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’irushanwa nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu gace ka COSAFA izatangira ku Cyumweru muri Afurika y’Epfo, aho Green Buffaloes iri mu itsinda B hamwe na Young Buffaloes yo muri Eswatini na Olympic de Moroni yo muri Comoros.



@REBERO.CO.RW